Gasabo irimo kugenzura akajagari mu mashuri y’incuke

Nubwo Leta yemerera ababyeyi kwishingira amashuri y’abana b’incuke, Akarere ka Gasabo karavuga ko hashobora kuba hatangiye kuzamo akajagari.

Ubuyobozi bwako bukaba bwashyizeho komite yo kugenzura amashuri y’incuke yujuje iby’ibanze bisabwa mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.

Akarere ka Gasabo karasaba abatangiza amashuri y'incuke kutabikora mu kajagari.
Akarere ka Gasabo karasaba abatangiza amashuri y’incuke kutabikora mu kajagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, agira ati ”Ntabwo bagomba gutangira nta ruhushya rutangwa n’umurenge bafite; akarere na ko kagenzura niba bafite iby’ibanze birimo aho abana bigira, imfashanyigisho ndetse n’umwarimu wabihuguriwe”.

Yavuze ko hasigaye icyumweru kimwe kugira ngo komite yatumwe kugenzura iby’ubuzirangenge bw’amashuri y’incuke (garidiyene), ibe yatanze raporo y’ibyagaragaye mu mashuri y’incuke yamaze gushingwa n’ababyeyi muri buri mudugudu.

Hari imidugudu irimo kugaragaramo amashuri y’incuke arenze atatu kandi ari mu mazu yo guturwamo; aha abantu bakibaza niba koko ari ngombwa kugira uwo mubare munini w’ayo mashuri.

Rwamurangwa ati ”Leta ntiyari yagira ubushobozi bwo kubaka garidiyene; ariko iyo gahunda ni nziza nubwo hari abashobora kubigira akajari.

Ntibagomba kwigishiriza mu mazu yo guturwamo, ndetse tuzanareba niba kugira amashuri menshi mu mudugudu umwe ari ngombwa”.

Gahunda ya Leta isaba ababyeyi kwishyira hamwe bagashinga ishuri ry’incuke ryegereye ingo muri buri mudugudu, yashyizweho mu rwego rwo kurinda abana ihohoterwa, ariko hanagamijwe kubategura gutangira amashuri batakiri hasi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka