Gakenke: Umubyeyi w’abana bane yatangiye amashuri afite imyaka 33 none ararangije
Umugabo witwa Nkunzimana Samson ubu uri gukabakaba imyaka 40 ari mu basoje itorero ry’igihugu kuri College ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke nk’umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye ariko atandukanye n’abandi bari kumwe aho mu itorero kuko we yize amashuri akuze cyane. Ngo yatangiye muri 9YBE afite imyaka 33, uyu mwaka yarangije secondaire mu ishami ry’indimi.
N’ubwo ari mu nzira zo kubona impamyabumenyi ya A2, uyu mubyeyi w’abana bane ukomoka mu kagali ka Kagoma mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yabwiye Kigali Today ko kugira ngo yige agere aho ageze bitamwohereye ariko ngo yarabiharaniye kandi abigezeho.
Nkunzimana yize amashuri abanza mbere y’umwaka wa 1994 kandi ngo yakundaga kwiga cyane. Gusa avuga ko ngo muri icyo gihe higaga umugabo hagasiba undi kuko ngo byasaba amikoro ahambaye cyangwa kuba uzwi kugira ngo ubone ishuri.
Nyuma y’uko leta y’u Rwanda ifunguriye imiryango abantu bose kwiga hatitawe ku kigero barimo, uyu mugabo nawe yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, abisabye ubuyobozi bw’ishuri burabimwerera ariko agira ikibazo cy’umugore utarabikozwaga kubera ko ahanini amikoro atari ameze neza.
Mu ijwi rituje, Nkunzimana yagize ati: “Bigitangira ntabwo umugore wanjye yabyakiriye neza. Gusa nakomeje kubimusaba no kubimwumvisha kuko numvaga mbikunze kandi mbishaka. Nawe ariko naramwumvaga kuko mu rugo nta mikoro twari dufite, ahari yabonaga ndamutse ngiye kwiga bitashoboka kubera ko nta mafaranga twari dufite.”
Nkunzimana yagiye kwiga muri rimwe mu mashuri leta yashyizeho ngo azafashe Abanyarwanda benshi kugera ku burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 bita 9 years basic education rya Nyakina riherereye mu murenge wa Gashenyi arangizirizayo amashuri atatu y’icyiciro rusange, hanyuma umwaka wa kane awukomereza ku ishuri rya APRODOSC arangiza mu ishami ryigisha indimi.
Nkuzimana avuga ko agitangira yagize ikibazo cyo kwigana n’abana bato, ariko buhoro buhoro yarabimenyereye na bo batangira kumwisangaho bakamugisha inama. Mu byamuteye imbaraga zo kwica ntacike integer ngo harimo n’ikinamico y’urunana aho uwitwa Bushombe nawe yiga akuze ariko agakomeza gukomera ku ntego ye.
Ubwo yageraga mu mwaka wa kane, imibereho ye n’umuryango we yabaye myiza no kubona amafaranga y’ishuri biramworohera kuko ngo hari rwiyemezamirimo wagemuriraga ishuri yigagaho wamuhaye isoko ryo kumushakira ibiribwa maze ako kazi yumvikana n’umugore we akajya agakora bakabona amafaranga yisumbuyeho.
Umwe mu banyeshuri barangije uri mu itorero witwa Iyakaremye Jean de Dieu agaragaza ko ibyo yumvaga mu ikinamico Urunana ko Bushombe yiga akuze yabifataga n’ikinamico ariko ngo yabyemejwe no kwibonera Nkunzimana.
Iyakaremye agira ati: “ Nk’uyu musaza yampaye urugero rwiza kuko kubona umusaza w’imyaka 40 asubira mu ishuri nkanjye bimpa icyizere cyo kuba nakomeza kwiga kugira ngo nzagere ku ntego yanjye kandi nkabona ko buri wese icyo ashaka akugeraho kuko ndeba n’abasaza babibasha.”
Uyu musaza ngo afite indoto zo kwiga kaminuza ariko amikoro y’umuryango we ni make. Gusa ngo igihe cyose azabonera ubushobozi ngo azakomeza. Nkunzimana afite abana bane, umukuru afite imyaka 13 yiga mu mashuri abanza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wooooooow!!! urugero rwiza rwo kwigirira ikizere, igisubizo cyiza ku bibaza imyaka yo kwiga iyo ari yo , gihamya nyayo yerekana ko kwiyemeza kwiza bikugeza kure heza. Samson vraiment uranshimishije!.