EAV-Ntendezi igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Ntendezi (EAV-Ntendezi), Ndashimye Léonce, avuga ko iri shuri rigira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere, ndetse n’ahandi mu gihugu muri rusange.

Uyu muyobozi yemeza ko iri shuri rifasha abanyeshuri mu kubigisha amasomo ateza imbere icyaro kandi abaturage baturanye na ryo bakongererwa ubumenyi bubashoboza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bakora.

Ndashimye Leonce, Umuyobozi wa EAV-NTENDEZI.
Ndashimye Leonce, Umuyobozi wa EAV-NTENDEZI.

EAV Ntendezi iri mu mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke. Ni ishuri bigaragara ko rigizwe n’inyubako zikomeye kandi rikaba rikikijwe n’ibikorwa by’ubuhinzi hafi hagaragara, iyo urigezemo.

Umuyobozi w’iri shuri, yemeza ko kuva iri shuri ritangiye kwigisha iby’ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka w’1993ryagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ariko by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke iri shuri riherereyemo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iri shuri rifasha cyane mu iterambere ry’icyaro kuko abanyamwuga ryigisha, mu buhinzi n’ubworozi baba bagomba gukorana n’abaturage b’abahinzi n’aborozi kandi iyi mirimo ikaba ubusanzwe ikorerwa mu bice by’icyaro.

Ishuri rya EAV-NTENDEZI ryatangijwe mu mwaka w’1993 rifite amashami y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Icyo gihe amashami cyangwa se “section” mu mashuri yatangiriraga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Ishuri rya EAV-NTENDEZI riri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.
Ishuri rya EAV-NTENDEZI riri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Nyuma haje kwiyongeraho amashami y’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Bio-Chimie) ndetse n’Imibare n’Ubugenge (Math-Physique).

Abanyeshuri ba nyuma bo muri aya mashami y’ubumenyi (Sciences) ndetse n’icyiciro rusange barangije muri EAV Ntendezi muri uyu mwaka urangiye wa 2012.

Iri shuri rikaba risigaranye amashami y’Ubuhinzi, Ubworozi ndetse n’iry’Icungamutungo (Comptabilité) ryatangiye muri uyu mwaka wa 2012.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hello!

This is my real school from 2015 - 2017
In Accountancy so, I was interested in my past period of my Courses when I studied there.

I thank for the above mentioned Head master, He is a Right and perfectos man in his Duties and Responsibilities. His advices continue infinitely. thanks Mr. Leonce NDASHIMYE with your Team.

Jean Claude David NDAGIJIMANA yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Hello!

This is my real school from 2015 - 2017
In Accountancy so, I was interested in my past period of my Courses when I studied there.

I thank for the above mentioned Head master, He is a Right and perfectos man in his Duties and Responsibilities. His advices continue infinitely. thanks Mr. Leonce NDASHIMYE with your Team.

Jean Claude David NDAGIJIMANA yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

EAV we uragahora kw’isonga.

Aimable yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Uragahora kwisonga

Ignace yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

ikikigo nanjye ndakizi neza!iki kigo koko gifitiye abagituriye akamaro binyuze mumasomo atuma abanyeshuri bashyira mungiro ibyo biga ibi bakabikorera mumirima y’abaturage!
Ibi ahanini biterwa n ubuyobozi n’abarezi bakunda umurimo baha iki kigo icyerekezo kijyanye nibyo abahinzi bashaka!
Uyu muyobozi Leonce Ndashimye abere abandi urugero! bityo ireme ry uburezi barigereho!

Kubwimana Theophile yanditse ku itariki ya: 1-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka