Burera: G.S.Musasa imaze imyaka 5 ikurikirana iba iya mbere itsindisha 100%

Ikigo cy’amashuri Groupe Scolaire Musasa giherereye mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera kimaze guca agahigo muri ako karere mu gutsindisha abana bose bacyigaho kuburyo mu myaka itanu ishize aricyo cyihariye umwanya wa mbere muri ako karere.

Icyo kigo cy’amashuri giherereye ahantu h’icyaro kigizwe n’amashuri abanza ndetse n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE). Gusa abiga muri 9YBE baracyari mu wa mbere.

Manirafasha Jean de la Paix uyobora icyo kigo avuga ko guhera mu mwaka wa 2008 ababyeshuri barangije amashuri abanza muri icyo kigo batsinda 100%. Bivuga ko batsinda bose nta n’umwe uvuyemo.

Abanyeshuri biga muri G.S. Musasa batozwa kuvuga no kumva icyongereza aribyo bibafasha gutsinda cyane.
Abanyeshuri biga muri G.S. Musasa batozwa kuvuga no kumva icyongereza aribyo bibafasha gutsinda cyane.

Akomeza avuga ko yishimira umusaruro bakura mu mbaraga baba bashyize mu kwigisha. Ngo ariko bimushimisha kurushaho iyo abonye muri abo bana batsinze, havuyemo benshi bahawe amabaruwa ababwira ko bagiye mu bigo Leta yateganyije bifite “internat”.

Mu mwaka wa 2012, abanyeshuri 42 barangije amashuri abanza muri Groupe Scolaire Musasa batsinze bose. Muri bo havuyemo 17 babonye amabaruwa abemerera kujya mu bigo bya Leta bifite “internat”.

G.S.Musasa ifite amashuri y'ibanze y'imyaka icyenda. Abayigamo bari mu wa mbere gusa.
G.S.Musasa ifite amashuri y’ibanze y’imyaka icyenda. Abayigamo bari mu wa mbere gusa.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Musasa asobanura ko hari ibindi bigo bitsindisha abana 100% ariko ngo ikigo ayobora nicyo kigira abana benshi bahabwa amabaruwa yo kujya kwiga mu bigo Leta yateganyije bya “internat”. Aho ngo niho ngo niho abarira ko koko yabaye uwa mbere mu karere (Burera).

Akomeza avuga ko abo banyeshuri baba bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye batsinda mu buryo bushimishije.

Ibanga bakoresha

Manirafasha yatangarije Kigali Today ko icya mbere gituma ikigo ayobora gitsinda neza ari ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’ikigo, abarimu ndetse n’ababyeyi b’abanyeshuri, aho bumva ko umurimo bakora ari uwabo, bashyira mu bikorwa ibiba byarateganyijwe umwaka wose.

G.S.Musasa imaze imyaka itanu ikurikirana itsindisha abanyeshuri ijana ku ijana.
G.S.Musasa imaze imyaka itanu ikurikirana itsindisha abanyeshuri ijana ku ijana.

Akomeza avuga ko usibye ubwo bufatanye, ngo n’abanyeshuri bumvishwa ko baje kwiga kandi bagomba gutsinda.

Agira ati “Ikindi noneho cy’iturufu kiriho ni uko ugomba kubanza wakundisha abana gutsinda. Ukamwumvisha ko aje aje kwiga, aje aje no gutsinda. Iyo umaze kumwemerera ko aje kwiga kandi agomba gutsinda icyo kiba ari intwaro ya mbere.”

Akomeza avuga ko gutsinda igihe kirekire bisaba ibintu byinshi. Kuri Groupe Scolaire Musasa ngo hari ubundi buryo bwinshi bubafasha gutsinda, burimo gushyira abana mu matsinda aho bigira hamwe basobanurirana.

G.S.Musasa iri ahantu hitegeye ikiyaga cya Ruhondo.
G.S.Musasa iri ahantu hitegeye ikiyaga cya Ruhondo.

Abarimu bigisha kuri icyo kigo nabo ngo bagira ibyiciro babarizwamo: abigisha amasomo amwe kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu bajya hamwe kugira ngo nabo bajye bibukiranya, banasobanurirana ibyo bigisha.

Muri iki gihe ibizamini bya Leta bisigaye bikorwa mu rurimi rw’icyongereza. Manirafasha avuga ko kuba abana biga kuri Groupe Scolaire Musasa babanza kubatoza kuvuga ndetse no kumva icyongereza biri mu bibafasha gutsinda cyane.

Manirafasha Jean de la Paix umuyobozi wa G.S.Musasa avuga ko bafite gahunda yo kuba aba mbere mu gihugu.
Manirafasha Jean de la Paix umuyobozi wa G.S.Musasa avuga ko bafite gahunda yo kuba aba mbere mu gihugu.

Akomeza avuga ku mu mihigo yihaye ari uko mu myaka iri imbere abana baharangiza amashuri abanza cyangwa icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bose bazajya babona amabaruwa abemerera kujya mu bigo bya Leta bifite “internat”.

Yongeraho ko baharanira kuzaba aba mbere mu gihugu. Ngo ibyo bazabigeraho bakurikije gahunda bihaye ko buri mwaka bazajya bazamuka mu ntera mu mitsindishirize.

Kuri ubu Groupe Scolaire Musasa iza mu bigo bya mbere bitsindisha neza mu ntara y’amajyaruguru, aho mu mwaka wa 2011 cyabaye icya gatanu muri iyo ntara.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

GS Musasa ikomeje kuba ubukombe. Nubwo iki kigo kiri mu cyaro, cyagaragaje ko ntakidashoboka munsi y’ijuru.

Komeza imihigo

Emmanuel Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

nibyiza cyane gutsindishya kurugero rwiza icyo twabasaba nugushiramo imbaraga mumyigishirize bakageza aho igihugu cyifuza ko bageza mw’ireme ry’uburezi pee

NDABEREYE Patrick yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Urwego G.S Musasa imaze kugeraho rurashimishije. N’abandi nibayigireho maze bakorane umurava babashe gutsinda. The early bird catches worms& Union is storng

NIYOTUBIKESHA JEAN NEPOMUSCENE yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Umuntu yashimira ubuyobozi bwa G.S.Musasa,mu bwitange,umwete n’umurava bakorana n’abandi bakiri inyuma mu gutsindisha babarebereho.Turashima kandi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gitovu kuko bigaragara ko nabwo buteza imbere uburezi bwo soko y’amajyambere;bakomereze aho kandi Imana ikomeze kubafasha kurangiza neza inshingano zabo.

HABIYAMBERE JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka