Burera: Barasaba ubuyobozi ko bwabubakira ishuri ry’incuke rigezweho

Ababyeyi bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko mu murenge wabo hakwiye kubakwa ishuri ry’incuke rigezweho abana babo bakwigamo ngo kuko kuba ubu nta rihari bituma bajyana abana babo kwiga kure y’iwabo bikabatwara amafaranga menshi.

Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge yo mu ka Burera ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Abaturage bo muri uwo murenge bazwiho ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubuhinzi bubinjiriza amafaranga menshi dore ko ubutaka bwaho bwera cyane.

Mu murenge wa Cyanika hari hasanzwe ishuri ry'incuke ariko ababyeyi bavuga ko riri ku rwego rwo hasi.
Mu murenge wa Cyanika hari hasanzwe ishuri ry’incuke ariko ababyeyi bavuga ko riri ku rwego rwo hasi.

Ibyo bikorwa byose bituma abo baturage bazamuka mu iterambere haba mu bukungu ndetse no mu mibereho yabo.

Abanyacyanika batandukanye bavuga ko babona bari kugera ku iterembere ry’ibintu bitandukanye ngo ariko mu murenge wabo hari hakwiye kujya ishuri ry’incuke rigezweho kuburyo abana babo baryigamo bityo bakigira hafi y’iwabo bikaborohera.

Habyarimana Faustin, umwe muri abo babyeyi, avuga ko afite abana b’incuke ariko ngo abajyana kwiga mu mashuri y’incuke yo mu mujyi wa Musanze.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Cyanika avuga ko hari gahunda yo kubaka ishuri ry'incuke rigezweho muri uwo murenge.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Cyanika avuga ko hari gahunda yo kubaka ishuri ry’incuke rigezweho muri uwo murenge.

Avuga ibyo bituma atakaza amafaranga y’u Rwanda menshi arimo ayo kubacyura barangije kwiga ndetse n’ay’ishuri angana n’ibihumbi 195 ku gihembwe.

Agira ati “Kubajyana ku ishuri ni ukubavana hano tukabajyana i Musanze noneho kubacyura bikatubera ikibazo. Kuko ama-gardienne (amashuri y’incuke) ya Musanze baduca n’amafaranga menshi…kandi mu gihe natwe ino aha twabwira nk’abadukuriye bakadukorera ubushakashatsi tukabona amashuri y’abana bacu.”

Umurenge wa Cyanika uri ku muhanda Musanze-Cyanika. Kuva muri uwo murenge ujya mu mujyi wa Musanze hareshya n’ibilometero 25. Kugera yo ni amafaranga y’u Rwanda 400 muri “Taxi Twegerane”. Naho kuri “Taxi Moto” ni ibihumbi bitatu kugenda gusa.

Nkanika Jean Marie Vianney, umuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, avuga ko hari gahunda yo kubaka vuba ishuri ry’incuke rigezweho muri uwo murenge ngo kuburyo muri Kamena 2014 rizaba ryabonetse kuko amafaranga yo uryubaka ahari.

Agira ati “Turategeanya ko hakubakwa “Gardienne” nziza, igezweho muri iki gihe, ishimishije, ikubakwa muri site twise iya Munini…turategenya ko rero bitarenze mu kwezi kwa gatandatu twaba turangije kubaka iyo ‘Gardienne.”

Akomeza avuga ko iryo shuri ry’incuke rizaba rifite ikibuga cyo gukiniramo, aho abana bazajya baryama baruhuka, aho bazajya bigira ndetse n’aho bazajya bafatira ifunguro. Ibyo ngo bizafasha ababyeyi b’abo bana cyane.

Nkanika akomeza avuga ko site ya Munini, izubakwaho iryo shuri ry’incuke, bashaka kuyiteza imbere ikaba iy’ikitegererzo mu murenge wa Cyanika ngo kuburyo izaba irimo ibikorwa remezo bihagije, irimo amazi, amashanyarazi ndetse irimo n’imihanda myiza.

Akomeza avuga ko ibyo bikorwa byose bizashyirwa muri iyo site bizakorwa n’abaturage bahatuye. Gutunganya iyo site bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.

Mu murenge wa Cyanika, muri santere ya Kidaho, hari hasanzwe hari ishuri ry’incuke ariko riri ku rwego rwo hasi kuburyo ababyeyi bamwe batazanaga abana babo kuhigira ahubwo bagahitamo kubajyana kwiga muri Uganda ndetse no muri Musanze.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka