Amajyepfo: Umubare w’abana bata ishuri ukomeje kutavugwaho rumwe

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza yo mo turere tugize intara y’Amajyepfo turimo utwa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku mibare y’abana ivuga ko bataye ishuri mu mwaka ushize wa 2014.

Mu nama yabereye mu Karere ka Nyanza tariki 04/02/2015 igahuza inzego zose zifite aho zihuriye n’uburezi muri utwo turere, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavuze ko batemeranya n’imibare bavugwaho na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda y’abana bataye ishuri mu mwaka wa 2014.

Icyegeranyo cya Minisiteri y’uburezi mu Rwanda cyerekana ko mu mashuri abanza mu Ntara y’Amajyepfo abana bataye ishuri mu mwaka wa 2014 bangana na 13.8% kandi barivuyemo ku buryo budasobanutse.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri basaga 500 bitabiriye iyi nama yiga ku burezi mu Ntara y'Amajyepfo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 500 bitabiriye iyi nama yiga ku burezi mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko ikibazo cy’abana bata ishuri cyafashe indi ntera muri 2014

Mu ntara y’amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru ni ko kaza ku isonga mu kuba karagize umubare w’abana benshi bataye ishuri muri 2014 bangana na 18.9%, naho Akarere ka Ruhango gafite umubare muto w’abana bataye ishuri bangana na 7.6%.

Amwe mu mashuri abanza afite umubare w’abana bataye ishuri ku gipimo cyo hejuru ni ishuri ribanza rya Kinyambi ryo mu Karere ka Kamonyi ryari rifite abana 1058 mu mwaka wa 2013, naho mu mwaka wa 2014 hagasigara abana 742, bivuze ko abangana na 316 barivuyemo.

Muri aka karere kandi ahitwa mu Rwunge rw’amashuli rwa Kabasare abana bari 202 muri bo 122 bata ishuli hasigara abana 80 biga abandi barigendera.

Uku guta ishuri kandi kugaragara no mu Karere ka Muhanga aho ku ishuri ribanza rya Nyenyeri abana bari 518 muri bo 318 bagata ishuli hagasigara abana 200.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Rukamira mu Karere ka Nyanza ari mu bamaganiye kure iyi mibare y'abana bataye ishuri avuga ko atari ukuri.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Rukamira mu Karere ka Nyanza ari mu bamaganiye kure iyi mibare y’abana bataye ishuri avuga ko atari ukuri.

Ntabwo ari aho gusa kuko mu Karere ka Nyanza naho ku ishuri rya G.S Rukamira mu mwaka wa 2013 abana bari 990 mu mwaka wa 2014 abangana na 684 barivamo hagasigara 306 aribo biga.

Bamwe mu bayobozi bateye utwatsi iyi mibare yerekana igipimo cy’abana bataye ishuli muri 2014

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’Amashuri abanza bagize icyo bavuga kuri iyi mibare bahuriye ku kutemera iyi mibare itangwa na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

Ngo ku bwabo abo bana bose ntibataye ishuri nk’uko Minisiteri y’uburezi ibigaragaza muri cyo cyegeranyo yakoze, ahubwo ngo bagiye bimukira ku bindi bigo by’amashuri Minisiteri yo ikabyita ko bataye ishuri.

Ku ruhande rw’abashinzwe uburezi muri utu turere bavuze ko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri aribo bafite ikibazo ngo kuko hari imbonerahamwe yoherezwa na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yuzuzwamo abimukiye ku bindi bigo kugira ngo badafatwa nk’abataye ishuri ariko ngo ntibayuzuza uko bikwiye.

Guverineri Munyantwali yavuze ko iki kibazo kigomba guhagurukirwa yaba ari imibare irimo amakosa igakosorwa.
Guverineri Munyantwali yavuze ko iki kibazo kigomba guhagurukirwa yaba ari imibare irimo amakosa igakosorwa.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yavuze ko iki kibazo kigomba guhagurukirwa iyi mibare yaba irimo amakosa igakosorwa aho gukomeza kugaragaza ko umubare w’abana bata ishuri wiyongera, kandi mu by’ukuri ari uburangare bwa bamwe mu bayobozi bayobora ibigo basa nk’aho batahaba.

Umyobozi w’Akarere ka Nyanza kakiriye iyi nama yiga ku iterambere ry’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, Murenzi Abdallah yasabiye abarimu gushyirwa mu itorero cyangwa ingando bakibutswa zimwe mu nshingano zibareba kuko hari hamwe na hamwe usanga bamaze kudohoka mu kazi, akaba ari naho ireme ry’uburezi ripfira.

Indi nama nk’iyi yiga ku iterambere ry’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo irakomereza mu Karere Huye ku wa gatanu tariki 06/02/2015, ihuze abayobozi b’ibigo by’amashuri yose yo mu Turere twa Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko mu Karere ka NYANZA ko muri iyi minsi ibintu bigenda bisubira inyuma harabura iki!
Ni aha Nyagasani!

Santos yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Abantu buri gihe iyo hatanzwe imibare ibavuga uko bari kandi atari ho bifuzaga, usanga batabyemera kuko ntawanga kuvugwa neza.
Nta gitangaza ko abana bata ishuri ari benshi, kandi impamvu zibitera nazo ziba zinyuranye, umuntu ku giti cye.
Mbona hakwiye guhindurwa ibyigishwa, kubera ko nko mu mashuri ya Nine , abana benshi bigamo, bakaniga bataha iwabo, hari igihe ubona umwana ukairango ntiyiga kubera kumubona inshuro nyinshi yibereye mu rugo mu gihe abandi barimo kwiga. Hashira nk’ukwezi ukabona afite amakayi, umunsi umwe, ubundi ntasubireyo, bikakuyobera. None se abo ko ari benshi, babarwa mu banyeshuri? Impamvu mvuze ko hagomba guhindurwa ibyigishwa, ni uko ntekereza ko hari abata ishuri kubera ko bareba abo baturanye barangije mbere yabo uko babayeho, bagacika intege. Tuve muri raporo rero tujye kuri terrain, turebe aho ikibazo kiri, kuko byatangiye kugaragara ko raporo hazamo udukoryo two gutekinika.

asjgc yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka