Amafaranga y’ejo hazaza ari mu kumenya imyuga - Minisitiri Musoni

Minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yabwiye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana ko niba bashaka kuba abazagirira igihugu akamaro ndetse bagakora no ku mafaranga bakwiye gushyira ingufu zabo mu kwiga imyuga kuko aricyo cyerecyezo Leta yerekezamo ubukungu.

Ibi minisitiri James Musoni yabitangarije mu karere ka Rwamagana tariki ya 14/02/2014, aho yafunguye ku mugaragaro ishuri ryigisha imyuga ryiswe “Ukwigira training center” riherereye mu mujyi wa Rwamagana ahitwa Buswahilini.

Aha minisitiri Musoni aratanga inyemezabumenyi ku bagore bigishijwe gucunga imishinga iciriritse mu ishuri Ukwigira training center.
Aha minisitiri Musoni aratanga inyemezabumenyi ku bagore bigishijwe gucunga imishinga iciriritse mu ishuri Ukwigira training center.

Minisitiri Musoni yavuze ko ubu gahunda ya Leta ari iyo guteza imbere ahigishirizwa ubumenyi-ngiro bujyana ku kumenya imyuga kuko ngo iterambere ry’igihugu rizacyenera ubumenyi bw’abantu benshi bazi imyuga itandukanye.

Ku rubyiruko ruri mu gihe cyo kwiga iki gihe rero ngo kumenya imyuga ni uburyo bwo kwitegura kuzaba ingirakamaro ndetse bakazagira n’icyo bazajya bakora bavanamo amafaranga.

Iryo shuri minisitiri Musoni James yafunguye ku mugaragaro ni iry’umuryango wiganjemo Abayisilamu witwa Umbrella for Vulnerable ukora imishinga inyuranye igamije kurwanya ubukene mu Rwanda.

Intumwa y'abaterankunga b'Abadage yahawe ishimwe ku nkunga bateye Kwigira training center.
Intumwa y’abaterankunga b’Abadage yahawe ishimwe ku nkunga bateye Kwigira training center.

Dusingizimana Issa wungirije umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable yabwiye Kigali Today ko iryo shuri baryubatse ku nkunga y’umuryango w’Abadage witwa Muslim El Helfen, rikaba ngo ryaratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 120 mu kuryubaka ndetse rifite n’ibikoresho bya miliyoni 30 z’u Rwanda.

Iri shuri ngo ubu ryigisha ibijyanye no gukora amashanyarazi no gusakaza amazi, ndetse no kwakira abantu.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba wari witabiriye iyo mihango nawe yavuze ko iryo shuri baritegerejeho umusaruro w’ingirakamaro mu buzima bw’iyo ntara kuko hari gahunda yo gusakaza amazi n’amashanyarazi mu duce twinshi aho batayafite, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo, aho abazaba bazi kwakira abantu neza bazabona akazi keza.

Abayobozi mu foto y'urwibutso yo gutangira ishuri Kwigira training center.
Abayobozi mu foto y’urwibutso yo gutangira ishuri Kwigira training center.

Iri shuri rifite abanyeshuri 60, barimo abakobwa 25 n’abahungu 35, ariko ngo rifite intego yo kwakira umubare munini kurushaho. Amasomo y’imyuga bahabwa mu mwaka umwe arimo kwiga amashanyarazi, gukora imirimo y’amazi no kumenya kwakira abantu (front office).

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

reka nshimire uwatekereje icyo gitekerezo cyo kubaka iryo shuri ntagushidikanya rizagira akamaro kanini nkuko minister yabitangaje imyuga imaze gufasha benshi kuva mu bukene ndetse no guteza imbere imiryango bakomokamo erega akazi keza si ukwicara muri office kuko umuntu wikorera imyuga ntajya ategereza ko ukwezi gushira ahubwo ahorana amafaranga we.

Qatar yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

atari ukubeshya imyuga irakenewe muri iki gihugu ninayo mpamvu leta yashyize ingufu nyinshi mu myubakire, no myigishirize.

suka yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

umwuga niryo terambere ry’urubyiruko rwnishi dufite muri ikigihugu, rubyiruko turi benshi kandi twese ntitwabona ibiro twicaramo nkuko tubyifuza(nubwo usanga ntagishya kiba mubiro kuruta uko wakigirira utwawe ukamenya ngo wahombye cg wungutse ), igikwiriye nwikuramo ibitekerezo bishaje ndetse biciritse ngo sinakora iki cg kiriya ngo mfite amashuri yanjye, kandi amashuri ari ayo kutwagura mubitekerzo akanatuma ukora ibintu neza kuko uba ubitekereza mu nguni nyinshi zitandukanye, tureke guca imbibi mubitekerezo byacu

maniraro yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka