Ahahoze ESO Butare hazajya higirwa imyuga

Inyubako zahoze ari iz’ishuri rya gisirikari (ESO) zimu mujyi wa Huye ziri guhindurwamo aho kwigirwa imyuga itandukanye kandi ngo bitarenze Ukwakira uyu mwaka amasomo azaba yatangiye.

Ibikoresho bijyanye no gukora amazi, amashanyarazi, guteka, kubaza, … byamaze kugezwa mu mashuri. Igisigaye ni ukubitunganya ku buryo bitangira gukoreshwa (installation). Amazu yo kuraramo ndetse n’aho kurira ku banyeshuri bazajya biga badataha na yo yamaze gutunganywa.

Nyuma yo gusura aho imirimo yo gutunganya ayo mazu igeze, tariki 18/09/2012, umuyobozi mukuru (DG) muri Minisiteri y’Ingabo Brig Gen Nzabamwita yavuze ko batekereje kwigishiriza imyuga mu nyubako zahoze ari iza ESO bagamije guhugura ingabo z’igihugu mu myuga itandukanye.

Yakomeje agira ati “ingabo z’igihugu zijya zitabazwa mu mirimo imwe n’imwe nko gukora ibiraro, gukora imihanda, n’ibindi. Hemejwe ko iri shuri rishyirwaho kugira ngo twongerere ubushobozi ingabo. Twemera ariko ko n’abandi bantu bose babishaka, baba urubyiruko rusanzwe cyangwa abapolisi bazajya baza kwiga muri iki kigo”.

Gasana Jerome, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), yongeraho ko impamvu yo gushyiraho ikigo nk’iki ari ukugira ngo u Rwanda ruve mu bihugu bikennye.

Yagize ati “ikigamijwe ni uguhugurira abantu gukora ibintu bitandukanye, bityo u Rwanda ntiruzongere kugura ibintu biturutse hanze, ahubwo bikorerwe mu gihugu natwe tubigurishe hanze. Ibi bizatuma tubarirwa mu bihugu byateye imbere, tuve mu mubare w’ibihugu biri munsi y’umurongo wubukene.”

Na none kandi, ngo abazigira imyuga muri iri shuri ryo mu karere ka Huye, ntibaziga ubumeyi gusa, ahubwo bazatozwa na disipirine ndetse no gukunda igihugu.

Brig Gen Nzabamwita ati “nta munyeshuri uzaba warize hano ngo ahave ari umunebwe. Azasohoka akunda gukora, aharanira ko igihugu cyatera imbere. Nta n’uzava hano ngo usange ari umunywarumogi”.

Biteganyijwe ko iki kigo kizigisha imyuga igera kuri 12, ariko ku ikubitiro abanyeshuri baziga ububaji, ubwubatsi, kwakira abashyitsi n’ubukerarugendo, gukora amazi, ikoranabuhanga, amashanyarazi no gutunganya imyenda (laundry).

Abazabishaka baziga mu gihe cy’amezi atandatu, umwaka cyangwa imyaka ibiri; bizaterwa n’ubushake cyangwa ubushobozi bw’uwiga. Ibi bizafasha ko umuntu ashobora kwiga, hanyuma yarangiza wenda nk’umwaka umwe akajya gukora, hanyuma igihe yazashakira kwiyungura ubundi bumenyi akagaruka.

Abazaba bize amezi atandatu cyangwa umwaka bazahabwa ibyemezo bigaragaza ibyo bize, ariko abaziga imyaka ibiri bazahabwa impamyabushobozi, kuko bazaba bari ku rugero rumwe n’abarangije amashuri yisumbuye. Mu gihe kiri imbere, iri shuri rizajya ritanga n’amasomo y’imyuga yo ku rwego rwa kaminuza.

Uretse ikigo nk’iki gishinzwe mu karere ka Huye, biteganyijwe ko hazabaho bene ibi bigo bitanu by’icyitegererezo mu kwigisha imyuga mu Ntara zose hamwe n’umujyi wa Kigali.

Icy’i Kigali cyatangiye gukora ndetse n’icy’i Musanze kiri hafi gutangira. Hateganyijwe ko icyo mu Ntara y’Uburengerazuba kizakorera ahahoze ETO Kibuye naho icy’Iburasirazuba kikazakorera ahahoze ETO Kibungo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

".....,nyuma y’imyaka ibiri bazahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rw’abarangije amashuri yisumbuye,....", ibi byaba bikurikije Rwanda TVET Qualification framework? Nibwiraga ko ari nyuma y’imyaka itatu, keretse niba bazatangirira kuri level ya kabiri.

yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ndabazango amasomo ajyanye na kaminuza kuribibigo birigufungurwa ubu azatangira ryari(ibi byimwuga)

Ayabagabo J.deDieu yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

ndagirango munsobanurire ibijyanye nishyirwaho rya kaminuza imwe mu Rwanda
kuki kaminuza ntoya za leta zitari ku rutonde rw’izizajya muri iriya kaminuza (ndavuga nka za colleges)

Felicien NTEZIYAREMYE yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka