Abize iby’icungamari muri INILAK basabwe gushaka impamyabushobozi za iCPAR

Ishuri rikuru ry’abadivantisti b’abalayiki rya Kigali (INILAK) ryiyemeje gukorana n’Ikigo giteza imbere ibaruramari (iCPAR), kugira ngo abaryigamo ndetse n’abaharangije amasomo ajyanye n’icungamari, bazajye bakorera impamyabushobozi y’umwuga w’ibaruramari iri ku rwego mpuzamahanga.

iCPAR iburira abantu bose biga ibijyanye n’ibaruramari mu Rwanda ko mu gihe kizaza nta mahirwe yo kubona umurimo bazagira badafite impamyabushobozi itangwa n’icyo kigo, aho abayifite babanza kwiga amasomo yiyongera ku byo bamenyeye mu ishuri no gukora ibizamini bibemerera kuba abanyamwuga.

“Itegeko ryo mu mwaka wa 2008 risobanura ko umukontabure (umubaruramari) atari ufite diporome gusa, ahubwo agomba no kugira impamyabushobozi (yitwa CPA) y’Umubaruramari w’umwuga; uyifite akaba yemererwa ko afite ubumenyingiro mu by’ibaruramari kurusha utarayikoreye”, nk’uko byavuzwe na Peter Rutaremara washinze iCPAR.

Abayobozi ba iCPAR n'aba INILAK, nyuma yo kwemeza amasezerano y'ubufatanye mu kwigisha iby'ibaruramari, ku wa kabiri tariki 03/02/2015.
Abayobozi ba iCPAR n’aba INILAK, nyuma yo kwemeza amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha iby’ibaruramari, ku wa kabiri tariki 03/02/2015.

Ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ngo bimaze kugira umubare munini w’ababaruramari bemewe, ariko ngo mu Rwanda abakora uwo mwuga mu buryo buzwi ntibarenga 50, nk’uko iCPAR igaragaza ko biteza Igihugu igihombo cy’amafaranga yishyurwa abanyamahanga.

Umuyobozi wa INILAK, Dr Ngamije Jean, yashimangiye ko isoko ry’umurimo w’ibaruramari ngo ari rinini cyane mu Rwanda, kandi ko uretse abiga iby’ibaruramari bagirwa inama yo kwiyongeza amasomo y’ubumenyingiro, n’abiga andi masomo ngo batangiye gahunda yo kwishyira mu mashyirahamwe abahuza.

Abarebwa na gahunda ya iCPAR muri INILAK ngo baragera ku bihumbi umunani by’abize muri iryo shuri n’abakirimo kuryigamo, nk’uko ubuyobozi bwa INILAK bwabitangaje.

Mu masomo ya iCPAR hari ayigishwa abari mu cyiciro cy’abafasha mu by’ibaruramari (CAT) hamwe n’agenerwa ababaruramari b’umwuga (CPA); akaba atangwa mu mashuri makuru na kaminuza kugira ngo abayiga babashe gutsinda ibizamini byayo. Akubiyemo ay’ububaruramari nyirizina, ubugenzuzi bw’imari, gusoresha ndetse no gutanga ubujyanama mu by’imari.

Abanyeshuri ba INILAK biga ibijyanye n'icungamutungo basabwe kuzashaka impamyabushobozi ibaranga ko ari abanyamwuga.
Abanyeshuri ba INILAK biga ibijyanye n’icungamutungo basabwe kuzashaka impamyabushobozi ibaranga ko ari abanyamwuga.

iCPAR igaragaza ko gusoza icyiciro cy’ubufasha mu by’ibaruramari bitwara amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 270, mu gihe abasoza gahunda ya CPA (baba ari abarangije icyiciro gihanitse muri kaminuza cyangwa amashuri makuru (Bachelor’s degree), batanga amafaranga arenga bihumbi 430.

Aya mafaranga ngo ni menshi nk’uko bamwe mu banyeshuri ba INILAK basabye ubufasha ishuri ryabo babivuga; ariko na none “amasomo ya iCPAR n’ibizamini bizadushoboza guhatana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo w’ibaruramari”; Mugabo John wiga mu mwaka wa kane w’ibaruramari.

iCPAR yizeza kandi abanyeshuri bo muri za kaminuza ikorana nazo biga amasomo ya CPA ko abemera kuba abanyamuryango bayo baba bashobora kujya gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi, babifashijwe n’umuryango mpuzamahanga wa IFAC ibarizwamo, ukaba ukorera mu bihugu bigera ku 175.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye ko tugira ubunyamwuga mubyo dukora.

sayinzoga Inn100 yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka