“Abayobozi n’abarangije muri INILAK bahagarikwe niba badakoreye mu mucyo”- Pasitoro Mpyisi

Abahawe impamyabushobozi mu Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK), basabwe kuba intangarugero rwiza mu nzego zitandukanye z’igihugu bazakorera; iryo shuri naryo rikaba rigomba kwigisha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo nk’uko abafashe amagambo babisaba.

Pasitoro Ezira Mpyisi (umwe mu bashinze INILAK) we yongeyeho ko abayobozi b’igihugu n’abanyeshuri basoza amasomo yabo muri ryo, bagomba kuba intangarugero mu kwanga ruswa no kutarenganya abantu, bitaba ibyo ngo bakavanwa ku mirimo.

Pasitoro Ezira Mpyisi atanga ikiganiro muri INILAK.
Pasitoro Ezira Mpyisi atanga ikiganiro muri INILAK.

Pastoro Mpyisi yagize ati: “Umuyobozi utari umucyo w’u Rwanda ni aveho; bayobozi b’amadini mutari umucyo w’u Rwanda mu buryo bwa Bibiliya, toka! Banyeshuri mwasohotse hano, ubwo mugiye kuba nka babandi bashyingira umugabo ku mugabo! Mugiye guhabwa ibigega by’amafaranga; uzemere kwicwa aho kurya ruswa!”

Avuga ko ashyigikiye ibyigishwa muri INILAK bijyanye no kumenya icungamutungo, imari, amategeko, ibidukikije n’ibindi; ariko ngo ibyo “ntacyo bimaze hatarimo gukurikiza amahame ya Yesu”, kuko ngo ari ishuri ry’Abalayiki b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Bamwe mu barangije muri INILAK mu mwaka ushize wa 2013, bakaba bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri.
Bamwe mu barangije muri INILAK mu mwaka ushize wa 2013, bakaba bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri.

Umuyobozi wa INILAK, Dr Ngamije Jean, yemeza ko ubumenyi butangwa muri iryo shuri buzagira icyo buhindura ku mibereho y’abaturage, bitewe n’uko ngo ari amasomo ajyanye n’ubuzima cyangwa imikorere y’abantu ya buri munsi.

Yavuze ko amasomo y’ikoranabuhanga, gutegura imishinga, imicungire y’amakoperative, kwihangira imirimo, amajyambere y’icyaro, kwita ku bidukikije n’isomo ry’amategeko; ngo ari ubumenyi bukenewe cyane ku isoko ry’umurimo, nk’uko Leta ihora isaba kwigisha gukemura ibibazo by’ubukene no kutamenya kw’abaturage.

Abanyeshuri babonye amanota ya mbere muri INILAK mu mwaka ushize wa 2013, bakaba bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri.
Abanyeshuri babonye amanota ya mbere muri INILAK mu mwaka ushize wa 2013, bakaba bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri.

Bamwe mu biga muri INILAK bajyayo bavuye mu kazi kabo gasanzwe, aho baba bifuza kukagura cyangwa gushaka akandi gashya; ku buryo ngo kubona umurimo bitazabagora, nk’uko Bikorimana Fazil Fiston urangije muri INILAK akaba asanzwe utanga servisi z’ikoranabuhanga abisobanura. Icyakora hari n’abandi bavuga ko kubona icyo bakora bitazaborohera.

INILAK yasohoye abayigagamo bagera kuri 801 kuri uyu wa kabiri tariki 18/3/2014, bigafatwa ko ari abakozi bashya barimo abicaye barangamiye uwabahamagara akabaha akazi, abandi b’inkwakuzi bakaba bashobora kureba icyo baba bikorara ku giti cyabo.

Abayobozi ba INILAK ku munsi wo gutanga impamyabushobozi.
Abayobozi ba INILAK ku munsi wo gutanga impamyabushobozi.

Ishuri rya INILAK rikomeje gushora imari mu burezi, aho ririmo gushinga amashami mu bice bitandukanye by’igihugu; ibi bikaba byashimishije Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba wahise yemera ko nyuma yo kurigezaho umuhanda wa kaburimbo, kuri uwo muhanda hazanashyirwa amatara amurikira abataha bava kwiga ninjoro.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

congratulations!

mary yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

ubusanzwe indangagaciro dutozwa n’abaturera tuzikoresheje neza zatuma tubamo abagabo n’abagore babereye igihugu cyacu kandi bigatuma nacyo kigera kure mu ruhando mpuzamahanga, nta ruswa rro dushaka muri iki gihugu rero

mununi yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka