Abayobozi ba kaminuza y’u Rwanda (UR) bari kuganira ku nshingano bahawe

Abayobozi bakuru ba kaminuza y’u Rwanda, bahuriye mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa kane tariki 30/01/2014, mu mwiherero w’iminsi ibiri kugirango baganire ku nshingano bahawe yo guhindura iyi kaminuza imwe mu z’icyitegererezo muri Afurika.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kimwe mu byo iyi kaminuza yitezweho harimo kongera amasomo itanga, bityo umubare w’abanyeshuri b’abanyarwanda bajya kwiga hanze ukagabanuka, ahubwo n’abo hanze bakaza kwiga ino.

Yagize ati: “Turashaka ko ireme ry’uburezi ritera indi ntambwe, dutekereza ko n’izindi nyigisho zitaratangwa muri iyi kaminuza duhurize imbaraga hamwe nazo zibashe gutangwa, aho kugirango tunakomeze kohereza abanyeshuri benshi mu mahanga, ahubwo n’abo mu mahanga baze kwiga mu Rwanda. Dufite icyizere kuko na guverinoma y’u Rwanda irabishyigikiye”.

Minisitiri Biruta, avuga kandi ko gahunda yo guhuriza hamwe iyi kaminuza, yatekerejwe kugirango izabashe kwifashisha ubushobozi bucye buhari, ariko itange uburezi bufite ireme. Gusa ngo iri reme rigomba guhera mu mashuri yisumbuye.

Bamwe mu bayobozi bakuru ba kaminuza y'u Rwanda bateraniye mu mwiherero i Musanze
Bamwe mu bayobozi bakuru ba kaminuza y’u Rwanda bateraniye mu mwiherero i Musanze

Pudence Rubingiza, wungirije icyegera cy’umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda,akaba ashinzwe imari, avuga ko ireme ry’uburezi ari kimwe mu byo bashyize imbere, kandi ngo nibashyira imbaraga hamwe bizatanga umusaruro.

Ati: “Ireme ry’uburezi turarishyira imbere. Uburyo twabigeraho ni uko tugiye kujya dusubiramo, tugasuzuma imyigishirize, dutekereza ko ireme ry’uburezi ritera imbere dushyize ingufu mu banyeshuri duhereye mu mashuri yisumbuye.

…abanyeshuri bagategurwa bavuga bati ngiye kujya muri kaminuza ariko ngomba kujyayo ari uko nujuje ibi n’ibi. Kaminuza igakorana n’amashuri yisumbuye, ikayaha ibyo dukeneye ko bagomba guteguramo abanyeshuri kugira bashobore kugera muri kaminuza, bityo kaminuza ikomereze ho”.

Ayahoze ari amashuri makuru na kaminuza agera kuri arindwi, niyo yahurijwe hamwe akora kaminuza y’u Rwanda. Iyi kaminuza ikaba yarashinzwe hagamijwe kugirango hakoreshwe bicye bihari, kugirango ihe igihugu abakozi bazobereye kandi babifitiye ubushobozi, ndetse no kugirango ifashe kugirango ireme ry’uburezi ritere indi ntambwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bayobozi bacu mudushakire icyatuma uburezi butera imbere kurusha ho naho ubundi turabashimira ibyo mwatugejejeho

live yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka