Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa kuba mu bigo bayobora

Ushinzwe uburezi mu ntara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye muri iyo ntara, kuba ku bigo bayobora kugira ngo bagenzure ibijyanye n’uburezi kuri ibyo bigo, bityo ireme ry’uburezi ryiyongere.

Johnson Ndayambaje avuga ko mu bigo by’amashuri yisumbuye bimwe na bimwe usanga abayobozi babyo bakoramo ariko atariho batuye bigatuma batagenzura abarimu bahigisha.

Asanga kimwe mu bituma ireme ry’uburezi rigabanuka ni ukubera abarimu badategura amasomo uko bikwiye kuko nta muntu ubagenzura baba bafite.

Ku bwe umuyobozi w’ikigo runaka aramutse aba mu icyo kigo yagenzura abo barimu bagategura neza amasomo bagomba kwigisha kandi bakanigisha neza nk’uko Ndayambaje abihamya.

Ndayambaje akomeza avuga ko hari ibigo bimwe na bimwe byo mu ntara y’Amajyaruguru usanga bigaragaramo umwanda ukabije. Akavuga ko byinshi muri ibyo bigo usanga ariho abayobozi bakora ariko batahaba.

Yabitangaje kuwa Kane tariki 17/05/2012, mu Nama y’uburezi y’intara y’amajyaruguru, yanafatiwemo ingamba zitandukanye zizatuma ireme ry’uburezi rikomeza kwiyongera muri iyo ntara.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye nibo bazatuma iryo reme ry’uburezi ritera imbere, nk’uko byagaragajwe muri iyo nama.

Ushinzwe uburezi mu ntara y’amajyaruguru avuga ko usanga mu bigo bimwe na bimwe hari abana bakirarana ku gitanda kimwe kandi bitemewe, asaba abayobozi b’ibyo bigo kubikurikirana.

Yakomeje asaba abahagarariye uburezi mu mirenge (SEO: Sector Education Officers) kujya basura kenshi ibigo by’amashuri biri mu mirenge bakora mo, kugira ngo barebe niba abayobozi b’ibyo bigo bakora inshingano zabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka