Abanyeshuri ba ISPG bahangayikishijwe n’ikizamini cya MINISANTE

Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo muri Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ntibishimiye ko batamenyeshejwe mbere ko uyu mwaka bazakora ikizamini cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha igiforomo mu Rwanda.

Aba banyeshuri bavuga iyi gahunda ari nshya kuribo. Bakaba bafite impungenge z’uko bishobora kubaviramo gutsindwa kuko batigeze bagira igihe cyo kwitegura. Icyo kizamini kizaba guhera tariki 29/10/2012.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa ISPG mu gitondo cyo kuwa 22/10/2012, riravuga ko abanyeshuri barangije muri ISPG icyiciro cya mbere mu ishami ry’igiforomo umwaka w’amashuri 2011-2012 bahamagariwe kuza kwitegura ikizamini cya Leta nk’uko ibaruwa ya Minisitiri w’Ubuzima yandikiwe ubuyobozi bwa ISPG ibivuga.

Iyi baruwa ihamagarira aba banyeshuri gukora icyi kizami ije mu gihe bose batari ku ishuri dore ko bamwe bari bamaze iminsi mu kiruhuko, bamwe bari kwandika igitabo n’abandi muri bo bari mu gusubiramo ibizamini, kandi iyi gahunda bahamagariwe ikaba ibatunguye cyane.

Dr. Jered Rugengane, umuyobozi wa ISPG.
Dr. Jered Rugengane, umuyobozi wa ISPG.

Umwe mu banyeshuri ba ISPG urebwa n’iki kizamini utashatse kwivuga yagize ati: « turatunguwe cyane kubona batubwira ngo ikizamini kiri ejobundi kuwa mbere, kandi ubu twari tumaze iminsi mu kiruhuko, iyo baza kutumenyesha mbere nta kibazo twari kugira, biratubabaje rwose, ntabwo twanze ikizamini gusa uku kudutungura biratubabaje”.

Uyu Munyeshuri yakomeje asaba ko ubuyobozi bw’ishuri bwabakorera ubuvugizi kuri MINISANTE ngo harebwe uburyo bakwimurirwa itariki yo kuzakoreraho iki kizamini cyabatunguye.

Umuyobozi mushya wa ISPG Dr. Jered Rugengande, avuga ko MINISANTE yabandikiye ibaruwa kuwa 20/10/2012 ibamenyesha ko abanyeshuri ba ISPG bazakora ikizamini rusange cya Leta.

Ariko ngo nabo nk’ubuyobozi bw’ishuri bafite impungenge ku musaruro uzavamo ahanini kubera kumenyeshwa mu cyumweru kimwe gusa ko bazakora ikizamini.

MINISANTE isanzwe ikoresha ibizamini nk’ibi mu mashuri makuru yigisha igiforomo atanu gusa ariyo Nyagatare, Kibungo, Rwamagana, Byumba na Kabgayi aya mashuri yose afite Porogaramu imwe, ni ubwa mbere ISPG igiye gukora iki kizamini.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka