Abanyarwanda bifuza kwiga ikiciro cya 3 cya kaminuza bakiyambaza TWAS

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (TWAS), Professeur Romain Murenzi, arakangurira abacyeneye kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bumenyi n’ikoranabuhanga kugana uwo muryango ukabafasha.

Umuryango TWAS (Third World Academy of Sciences) ufasha abakomoka mu bihugu bicyennye ku isi n’u Rwanda rubarizwamo mu kubohereza kujya kwiga mu bihugu byateye imbere nk’Ubushinwa, Ubuhindi, Maleziya, Brezili, na Mexico. Amakuru ajyanye no kubona izo buruse abarizwa muri Minisiteri y’uburezi.

Mu nama iri kubera Alexandria muri Egypte yiga ku ruhare rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buzima bw’iki gihe (New Life Sciences: Linking Science to Society), Professeur Romain Murenzi wayitabiriye nk’umwe mu mpuguke yagaragaje amahirwe ahari yo kubona uburyo bwo kwiga icyiciro 3 cya kaminuza mu mubumenyi n’ikoranabuhanga asaba ababikeneye gusura urubuga www.twas.org.

Abitabiriye iyi nama barimo Koji Omi washinze sosoyete yitwa STS (science and technology in society) agaragaza uburyo ubumenyi n’ikoranabuhanga bigira uruhare mu buzima bw’abantu aho mu gihugu cye cy’Ubuyapani gukora imodoka n’ubumenyi mu butabire (chimie) byazamuye ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Koji Omi asaba ko ibihugu birushaho kwigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo bibafashe kwicyemurira ibibazo. Iyi nama yatangiye tariki 22 Mata izarangira 25 Mata.

Umubare w’abakomeza amasomo mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu bikennye uracyari muto kandi TWAS ivuga ko kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bifasha ibihugu mu nzego zimwe z’ubuhinzi, ubuzima, imihindagurikire y’ikirere, ubworozi n’ingufu hamwe n’ubundi bumenyi igihugu gicyenera mu kwiyubaka. TWAS ifite abanyamuryango mu bihugu birenga 90 ku isi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka