Abafashwa n’imbuto foundation beretswe impamvu hashyizwe ingufu mu mashuri y’imyuga
Abana biga mu mashuri yisumbuye barihirwa n’Imbuto Foundation basuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-South) tariki ya 07/12/2014, mu rwego rwo kubereka agaciro n’impamvu Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kwigisha amasomo y’ubumenyingiro.
Umuyobozi wa IPRC-South, Dr. Barnabé Twabagira yabasobanuriye ko kwigisha urubyiruko imyuga n’ubumenyingiro ari kimwe mu byerekana ko Leta ifitiye intumbero iterambere ry’ejo hazaza h’igihugu.
Yagize ati “Mfatiye kuri IPRC-South, amasomo yose ahigishirizwa ategura umunyeshuri kuzikorera adategereje akazi ka Leta. Ubumenyi abanyeshuri bacu bahabwa, bubafasha kwitekerereza no guhanga udushya”.
Yavuze kandi ko hejuru yo kwiteza imbere ku muntu ubwe, kwiga imyuga ku rubyiruko ngo bizanafasha igihugu muri rusange kudategera amaboko amahanga, kugabanya ibitumizwa mu mahanga ahubwo hakongerwa ibyoherezwayo bifite umwimerere w’u Rwanda.
Nyuma yo gutemberezwa muri IPRC-South no kwerekwa ibihakorerwa, aba banyeshuri bishimiye uru ruzinduko kuko ngo “rwabahaye amakuru y’impamo ku cyo ubumyengiro ari cyo”.
Abenshi biyemeje kuzakomereza amashuri makuru mu bigo by’imyuga kandi bakazanabishishikariza bagenzi babo bigana batagize amahirwe yo guhabwa ibisobanuro nk’ibyo bo bahawe.
Umwe muri bo ati “ni ngombwa ko Leta yakongera umubare w’ibigo byigisha imyuga kuko na none urebye biracyari bikeya, ku buryo twese dushatse kubyitabira tutabonamo imyanya”.
Aba banyeshuri bafashwa na Imbuto Foundation bari mu ngando y’iminsi ine mu Karere ka Huye, ingando basanzwe bahuriramo buri mwaka.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amashuri y’imyuga ni ingezni ku gihugu cyacu kandi bikanafasha abayize guhanganira amasoko ajyanye nayo kuko usanga ariyo yiganje henshi mu gihugu kandi inatanga amafranga menshi , ubu iyo mirimo yihariwe n’abanyamahanga kandi ibi nibyo dushaka guca