Yarangije amashuri yisumbuye ahita ajya kubumba rukarakara

Umukobwa ufite imyaka 22 witwa Nyiraguhirwa Angelique, utuye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2011, yahise ajya kubumba amatafari ya rukarakara, none nibyo bimutunze.

Uyu mukobwa uvuga ko abasha kubonera barumuna be babiri ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa, avuga ko akimara kurangiza kwiga mu ishami PCM (Physics, Chemistry and Mathematics), akabona nta kazi ari kubona yahisemo kujya kubumba amatafari.

Agira ati: “Nkirangiza kwiga, nabonye nta kazi nteganya mpita ntangira kubumba inkarakara, nkabona amafaranga”.

Uyu mukobwa avuga ko kuri ubu abasha kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 60 ku kwezi, kuburyo anafite konti muri banki yizigamira, ndetse akaba ari no mu bimina bibiri, aho atanga amafaranga ibihumbi 15 ku kwezi.

Nyiraguhirwa arasaba urundi rubyiruko kutagira akazi basuzugura.
Nyiraguhirwa arasaba urundi rubyiruko kutagira akazi basuzugura.

Uyu mukobwa, agira inama abakobwa bo mu kigero cye kutitinya, ahubwo bagahagurukira umurimo uwo ariwo wose babona ushobora kubabyarira inyungu, aho kugirango bishore mu ngeso mbi.

Nyiraguhirwa, avuga ko mu kazi ke abasha guha akazi abandi bantu bagera kuri 40, bafatanya nawe muri iyo mirimo, gusa ngo iyo arangije akazi yikoraho kimwe n’abandi bakobwa. Ati: “Iyo ndangije akazi ndoga nkasa neza, kuburyo utamenya ko mbumba inkarakara”.

Avuga kandi ko mu ntego ze, ateganya gukusanya amafaranga, maze akazabasha kwiyishyurira kaminuza, aho afite inzozi zo kuziga ibijyanye n’ubwubatsi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mushobora kumpa numero z’uyu mukobwa svp?

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Mushobora kumpa numero z’uyu mukobwa svp?

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

turanezerewe cane kumva umukobwa umfite imigambi ryiza yokwiteza imbere nugufasha barumuna turasaba uzatubarize numero ziwe tubashe kumugira inama.

david work yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

Bravo NYIRAGUHIRWA.Ndasaba ko uyu mukobwa yafashwa akagera kuntego zubuzima bwe.Umukobwa nkuyu nukuri niwe u Rwanda rukeneye.

patrick yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Kbsa uri umuntu wumukecuru!uyu mwana rwose agira courage bazamufashe!

Uwamahoro flora yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Munshakire contact zuno mwana mushakire bourse d’etudes.
merci

Dave yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Rwose uyu mwana akwiye gufashwa namwe nimwumve ibintu akora kubumba rukarakara abona ari byiza nuko nyuma y’iminsi mike baramuhagarika atageze ku ntego ye abayobozi bagakwiye kumwegera bakamufasha cyane ko yagaragaje ko azi gukora nahumure Imana iramureba izamufasha.

jean paul yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Rwose uyu mwana w’umukobwa ndamushimye ahubwo akwiye inkunga ushobora gusanga Akarere ke katamuzi kuburyo kakabaye kamufasha kugirango abashe gushishikariza abandi kwihangira umurimo Murakoze

jean pierre Nzamugura yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Rwo uyu mwana w’umukobwa ndamushimye ahubwo akwiye inkunga ushobora gusanga Akarere ke katamuzi kuburyo kakabaye kamufasha kugirango abashe gushishikariza kwhangira umurimo Murakoze

jean pierre Nzamugura yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka