WDA irasaba abikorera kugana za IPRC bakabahugurira abakozi

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) kirakangurira ababyifuza bose batuye mu karere ka Huye ko Ikigo cy’ubumenyingiro cya IPRC-South gishobora guhugura ababyifuza bose cyangwa kikabahugurira abakozi.

Byatangajwe na Irené Nsengiyumva umukozi wa WDA ushinzwe amahugurwa, ubwo muri iki kigo hamurikwaga ibikorwa bihakorerwa, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2015.

Irene Nsengiyumva ati n'uwarangije kaminuza ntibyamubuza kwiga imyuga.
Irene Nsengiyumva ati n’uwarangije kaminuza ntibyamubuza kwiga imyuga.

Yagize ati “Niba uri umuntu wikorera ku giti cyawe, ukaba ushaka guhindura bizinesi yawe kugira ngo uyagure cyangwa ushaka kongera abakozi, wegera Minisiteri y’Uburezi, ihagarariwe na WDA cyangwa ishuri IPRC muri buri ntara, ukababwira ibyo ushaka gukora, baragufasha.”

N’ubwo abikorera babwirwa kenshi ko bashobora kwigishirizwa abakozi, ushinzwe amasomo muri IPRC-South yavuze ko bataratangira kujya bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nk’uko bikwiye.

Jean Bosco Bigirimana, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’amajyepfo, yavuze ariko ko abikorera batangiye gutera intambwe mu kwaka serivisi za IPRC. Hari abakozi bakora mu mahoteri bagiye boherezwa guhugurwa n’ibindi bigo nka Horizon Express itwara abagenzi ngo yajyanye abashoferi bayo n’abakanishi bayo guhugurwa mu kigo cy’i Kavumu (Nyanza).

Ati “Ngira ngo iyi ni intambwe imaze guterwa. Uretse amahoteri n’abatwara abagenzi, n’abandi bazaza, ku buryo mu minsi iri imbere tuzaba tumaze kugira abakozi basubiza ibibazo biri ku isoko.”

Nsengiyumva yanashishikarije abantu bose kwiga imyuga yabafasha mu kwihangira imirimo, kabone n’ubwo ngo baba bararangije kaminuza, kuko ahubwo ngo ari bo bumva vuba ibyo bigishwa kandi ntibazitirwe n’ubushobozi.

Ati “Amashuri y’imyuga aracyishyuza. Ni amashuri ahenda. Ariko iyo byananiranye, bigaragara yuko umunyeshuri adashobora kwishyura, ntihazagire utinya kubisaba ku rwego rw’ikigo no ku rwego rw’igihugu kugira ngo harebwe uburyo yafashwa. Kandi kugeza uyu munsi nta wigeze abisaba ngo abibure.”

Biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere kitarambiranye, muri IPRC-South bazatangira kwigisha ibijyanye no gukora imihanda ya gari ya moshi ndetse no gukanika za gari ya moshi. Ngo n’abashaka kwiga gukanika indege na bo bazabibigisha.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka