Urubyiruko rurakangurirwa gukunda umuco wo gusoma

Isaro Foundation irimo gutegura amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri yisumbuye agamije gukangurira abanyeshuri gusoma no kwandika kuko ubwenge buba mubyo basomye kandi abahanga ba mbere ku isi bakaba babukomora mubyo baba basomye.

Aya marushanwa azabera muturere hafi ya twose tw’u Rwanda azatangirana n’uyu mwaka w’amashuri utangiye.

Mu ngingo zizajya zigenderwaho mu kwandika harimo ingingo (topics) zifite aho zihuriye n’uburezi, imiyoborere myiza, gukunda igihugu n’ibindi ariko zikaba zizatangwa nyuma kuko zizajya zitangwa ari uko amarushanwa agiye kuba; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa Isaro Foundation mu Rwanda, Onesphore Dushimirimana.

Mu banyeshuri bazitabira ayo marushanwa, abazatsinda bose bazagira ibihembo bagenerwa nk’uko byatangajwe na Jean Leon Iragena washinze Isaro Foundation.

Abagize Isaro Foundation baganira n'abanyamakuru.
Abagize Isaro Foundation baganira n’abanyamakuru.

Abanyeshuri batanu ba mbere bazahabwa ibihembo byihariye harimo udukoresho dukoreshwa mu gusoma ibitabo bibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga (eBooks) tunafite ubushobozi bwo kubika ibitabo byinshi umuntu akaba yabigendana (e-Readers).

Si ibyo gusa kuko buri munyeshuri wese azanahabwa seretifika (certificate) y’uko yitabiriye amarushanwa, zikaba zizabafasha mu bintu bitandukanye.

Bamwe mu bahanzi bari mu Isaro Foundation twaganiriye tariki 03/01/2013, bagize ubutumwa batanga kubanyarwanda muri rusange no kurubyiruko by’umwihariko.

Lil G nk’umwe mu bahanzi bakorana na Isaro Foundation arakangurira urubyiruko ndetse n’abandi muri rusange gukunda umuco wo gusoma kuko mubitabo habamo ubwenge.

Lil G yagize ati: “nkunda gusoma cyane kuko nziko binyungura ubumenyi bwinshi. Abatabikunda rero nabacira wa mugani Abanyamerika bakunda kuvuga ngo: Ushaka guhisha umunyafurika ikintu uracyandika. Nibadasoma ntibazamenya...”

Kamichi nawe yagize ati: “Nk’umuhanzi ubutumwa naha abahanzi bagenzi banjye ndetse n’abandi muri rusange ni uko udasomye ibihangano by’abandi bahanzi nawe ntumenya guhanga kandi ubwenge burarahurwa. Ikindi kandi caractere umuntu agira akenshi ayikesha ibitabo yasomye kuko ibitabo usoma birakubaka.”

Jean Leon Iragena washinze Isaro Foundation aganira n'abanyamakuru.
Jean Leon Iragena washinze Isaro Foundation aganira n’abanyamakuru.

Isaro Foundation yatangijwe na Jean Leon Iragena tariki 15.10.2011 ikaba igizwe n’abanyeshuri biga ahantu hatandukanye yaba mu Rwanda yaba no hanze yarwo.

Kuba umunyamuryango wa Isaro Foundation bisaba gusa ko waba ubyifuza kandi ufite umwanya wo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda bakunda gusoma, gusa ntihemererwa umunyeshuri utararangiza amashuri yisumbuye kuba yaba muri Isaro Foundation nk’umunyamuryango.

Umunyeshuri utararangiza amashuri yisumbuye abamo gusa nk’umuntu yigisha gusoma cyangwa umuntu uyikunda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka