Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Cyangugu yatashye ishuri ry’inshuke

Nyuma y’Igitambo cya Misa yaturiye muri Kiliziya ya Paruwasi Nyamasheke, tariki 08/08/2012, Umushumba wa Kiliziya Diyosezi Gatulika ya Cyangugu, yatashye ishuri ry’inshuke ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nikola i Nyamasheke.

Iri shuri ryari risanzwe ryigisha abana ariko ridafite inyubako nziza, maze abaterankunga bo mu Guhugu cya Autriche biyemeza gusenya amazu ashaje bakubaka ibindi byumba bahereye ku bikoresho byari bihari. Aba bagiraneza basanzwe bafitanye ubufatanye na Diyosezi ya Cyangugu.

Ishuri ry'inshuke rya Nyamasheke.
Ishuri ry’inshuke rya Nyamasheke.

Mu izina ry’abaterankunga, Stephen ari na we wagize igitekerezo cyo kubaka iri shuri, yavuze ko ubusanzwe akunda abana kandi akifuza ko bakura bitaweho bazi ubwenge. Iyi ni yo mpamvu yatumye yifuza kubaka iri shuri kugira ngo abana babone aho kwigira hameze neza, maze abimenyesheje bagenzi be bemera kumufasha none igikorwa kigezweho.

Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yashimiye abaterankunga urukundo bagaragaza mu kubaka Kiliziya yo mu Rwanda no guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abakirisitu b’i Cyangugu.

Abana bahawe ibikinisho bitandukanye.
Abana bahawe ibikinisho bitandukanye.

Yavuze ko iri shuri ryuzuye ari iry’abana bose bahatangirira bafite imyaka ine bakazagera mu mashuri abanza bajijutse maze bagakura bazi icyo bakora.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kuzana abana bose mu ishuri kuko ari cyo ryashyiriweho kugira ngo ribafashe kurera, anashimangira ko umwana ari umutware agomba gufatwa neza agateganyirizwa ejo hazaza heza.

Musenyeri yakomeje asaba urubyiruko gukora bakiteza imbere ariko bakagira n’umutima wigomwa bagafasha abandi bakiri inyuma bagamije kubaka no gutahiriza umugozi umwe, kuko aba baterankunga bataturusha ubukire ahubwo baturusha gushyira hamwe no kumenya gucunga neza ibyo batunze.

Stephen (hagati) wagize igitekerezo cyo kubaka iri shuri.
Stephen (hagati) wagize igitekerezo cyo kubaka iri shuri.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene, yashimiye abantu bitanga kugira ngo bafashe abandi, bityo asaba abaturage bari aho gufata neza ishuri bubakiwe rijyanye n’igihe kandi bagashyigikira uburezi kugira ngo ireme ryabwo rirusheho gushimangirwa.

Aba baterankunga kandi bashyikirije abana ibikoresho birimo ibikinisho binyuranye bizabafasha kumenya kuvuga no kumenyerana n’abandi, bagatinyuka kubaza no gusobanuza icyo batazi.

Iri shuri rigizwe n’ibyumba bibiri by’amashuri, n’ibyumba bibiri abana baryamamo baruhuka, icy’abahungu n’icy’abakobwa, byose bifite agaciro kangana n’amayero ibihumbi 17, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni 13 n’ibihumbi 300 y’amanyarwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka