U Rwanda rwatsindiye igihembo cya Commonwealth cyo guteza imbere uburezi

U Rwanda rumaze kwegukana igihembo cyiswe 2012 Commonwealth Education Good Practice Awards cya Commonwealth gihabwa igihugu gifite ingamba nziza mu guteza imbere uburezi hagati y’ibihugu 54 bigize uwo muryango.

U Rwanda rwegukanye icyo gihembo kubera gahunda nziza rufite mu kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose, muri gahunda izwi mu Rwanda nka Nine Year Basic Education n’uburyo buhamye bwashyizweho ngo ubwo burezi bugere kuri bose koko.

Iki gihembo gitanzwe ku nshuro ya gatatu cyahatanirwaga n’ibihugu 27 byari byatanze imishinga 123. Umushinga w’u Rwanda wahize indi yose yari muri iryo rushanwa, hemezwa ko muri biriya bihugu bigize Commonwealth u Rwanda rufite gahunda nziza mu guteza imbere uburezi bw’ibanze.

Gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose, Nine year basic education yatangijwe mu 2009, ubwo Leta yashakaga gucyemura ikibazo cy’abana benshi barangizaga amashuri abanza ntibabashe gukomeza amashuri yisumbuye kubera ko barangizaga ari benshi kandi imyanya mu mashuri yisumbuye yari asanzweho ari mike.

Abatanze amanota ku bihugu byarushanwaga bavuze ko u Rwanda rwagaragaje gahunda nziza kandi ihamye yo gusakaza uburezi kuri bose, ndetse ikaba inatangirwamo uburezi bwiza ababyeyi bagizemo uruhare kandi igahuriza hamwe abana b’Abanyarwanda nta kubavangura nk’uko amashuri ya mbere ya Jenoside yatangwaga.

Emmanuel Muvunyi, umuyobozi wungirije w'ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Uburezi.
Emmanuel Muvunyi, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Uburezi.

Emmanuel Muvunyi wungirije umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Uburezi, niwe washyikirijwe icyo gihembo mu izina ry’u Rwanda mu birori byabereye mu birwa bya Maurice, uyu munsi kuwa 29/08/2012.

Yavuze ko ari igihembo cy’Abanyarwanda bose kandi avuga ko u Rwanda runejejwe cyane no kwegukana igihembo ku rwego rwo hejuru rumaze igihe gito rwinjiye mu muryango wa Commonwealth.

Icyi gihembo gitangwa buri myaka itatu, cyigahabwa ibihugu byagaragaje ingamba zihamye zo guteza imbere uburezi ku benegihugu bacyo. Muri iri rushanwa u Rwanda rwegukanye igihembo cya mbere, umwanya wa kabiri utsindirwa n’igihugu cya Malaysia, Uganda iba iya gatatu.

Muri iyi mihango kandi, igihugu cya Mozambique cyahembewe gusakaza neza uburyo bwo kwigisha bugezweho kugeza mu mashuri ya kure mu byaro byacyo, naho New Zealand ihemberwa kuba igihugu kirimo ingamba nziza ziha urubuga abanyeshuri bagafatanya n’abarimu mu gutegura amasomo, kuyigisha neza no kugera ku ireme ry’uburezi nyabwo.

Igihembo Education good Practices gihabwa igihugu cyagaragaje neza ko gifite ubushake n’ingamba zihamye mu gusakaza uburezi ku benegihugu bose, kurwanya ivangura no kutagira uhezwa ku burezi, guteza imbere ireme ry’uburezi, kugabanya amananiza yose yabuza n’umwe mu benegihugu kugana ishuri.

Harebwa kandi gukumira ko abarwaye SIDA bahezwa mu ishuri ahubwo SIDA ikigishwa kandi ikarwanywa mu masomo ndetse no kuba amasomo yigishwa mu gihugu agamije koko iterambere, amahoro n’ubusabane mu gihugu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka