Rwamagana: Abigisha abakuze gusoma no kwandika bahawe inyoroshya-ngendo

Abakuriye abigisha abantu bakuze gusoma no kwandika mu murenge 14 igize akarere ka Rwamagana bahawe inyoroshya-ngendo z’amagare bazajya bifashisha mu gukurikirana ibikorwa byo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

Aya magare 14 yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa ADRA azafasha abakuriye abigisha gusoma no kwandika abakuze kuzajya babagezaho ibikoresho n’imfashanyigisho ku buryo buboroheye ndetse n’igihe bakeneye ko bagira ibyo bafatanya.

Ngarambe Claude ukuriye gahunda yo kwigisha abakuze ku bufatanye na ADRA mu Turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo yabwiye abahawe ayo magare ko ari imwe mu nkunga ADRA ibateye, ariko izakomeza kubatera inkunga y’ibindi bikenewe mu kazi kabo.

Bamwe mu bigisha gusoma no kwandika bahawe amagare.
Bamwe mu bigisha gusoma no kwandika bahawe amagare.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Uburezi mu Karere ka Rwamagana, Umutangana Olivier avuga ko aya magare ari inyoroshya-ngendo yari ikenewe cyane kuko aba biswe imboni z’abigisha gusoma, kwandika no kubara bajya bakenera cyane kugera kuri bagenzi babo mu Midugudu n’Utugari byo mu Mirenge yabo igihe cyo gutanga ibikoresho cyangwa gukurikirana ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

Uwitonze Elia ushinzwe ukuriye aba bigisha abakuze mu Murenge wa Karenge yabwiye Kigali Today ko mu Murenge akoreramo hari abaturage bitabira aya masomero, we ku giti cye akaba afite abantu 22 yigisha gusoma no kwandika batari bazi na busa.

Emertha Nyiransabimana ngo yatangiye igikorwa cyo kwigisha abakuze mu mwaka wa 2002, akaba amaze kwigisha abantu 127 gusoma, kwandika no kubara bakabimenya neza batari bazi na busa.

Mu gutanga aya masomo kandi ngo abayitabiriye biga n’ubundi bumenyi bw’ibanze mu guteka neza, kugira isuku no kwirinda indwara.

Bamwe mu bakuze biga gusoma no kwandika.
Bamwe mu bakuze biga gusoma no kwandika.

Umutanga Olivier ushinzwe uburezi muri Rwamagana avuga ko mu Karere hose hari amasomero 745 yigisha abantu basaga ibihumbi 2 na 800 gusoma no kwandika.

Abigisha abandi gusoma no kwandika bari mu Mirenge inyuranye hirya no hino mu Rwanda, akaba ari umurimo bakora badahembwa mu bikorwa by’ubukorera-bushake.

Bakora icyo gikorwa muri gahunda yaguye ya Leta y’u Rwanda yo kugera ku Ntego z’ikinyaagihumbi iteganya ko muri 2015 Abaturarwanda bose bazaba bazi gusoma, kwandika no kubara.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka