Rwamagana: Abanyeshuri bagaragaje ko ari intyoza mu kujya impaka mu bworoherane

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP), abanyeshuri 60 bo mu ishuri ryisumbuye Lycée Islamique de Rwamagana bagaragarije bagenzi babo n’abarimu ko bamaze kunonosora uburyo bwo kujya impaka zubaka kandi mu bworoherane, abantu bakagera ku bwumvikane n’iyo batumva ibintu kimwe.

Iki gikorwa cyabaye tariki 17/07/2013 ngo cyagaragazaga intera abanyeshuri bagezeho bayikesha ubujyanama n’inyigisho bahawe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP.

Ramira Rema Richard ukuriye gahunda y’ibiganirompaka mu mashuri mu kigo IRDP yabwiye Kigali Today ko iyo gahunda igamije gutoza abanyeshuri guteza ibitekerezo byabo imbere kandi bakamenya kubisobanura imbere y’abandi, by’umwihariko bakanonosora uburyo bwo guhangana n’abandi badahuje ibitekerezo ariko bikozwe mu bworoherane bugamije amahoro.

Impande zitumva ibintu kimwe ziga kubiganiraho mu bwumvikane.
Impande zitumva ibintu kimwe ziga kubiganiraho mu bwumvikane.

Mutesi Moreen wiga mu mwaka wa gatanu muri Lycée Islamique de Rwamagana avuga ko mu gihe amaze akurikirana uburyo bwo kujya impaka zubaka bwigishwa na IRDP ngo yatinyutse kuganira na bagenzi be batumva ibintu kimwe ariko badashyamiranye bakajya impaka kugeza ubwo bumvikanye ku murongo ubaboneye.

Iyi gahunda ngo ikorera mu mashuri yisumbuye 26 mu Rwanda hose, kandi ngo imaze gufasha abanyeshuri kujijuka no gutinyuka guhangana n’abo batumva ibintu kimwe, buri wese akagaragaza ibitekerezo bye kandi agasesengura iby’abandi bakagera ku bwumvikane nk’abantu bahuje ubuzima n’imibereho ku ishuri no mu gihugu kimwe n’ubwo baba batumvikana kuri buri kimwe cyose.

Mu mihango yo kumurikira abandi uburyo bamaze kwiga mu gusesengura ibitekerezo no kujya impaka n’abandi, abanyeshuri bo muri Lycée Islamique de Rwamagana baganiriye ku buryo bumva akamaro ko kwigira mu mashuri yakira abanyeshuri bahuje igitsina no mu mashuri yakira abanyeshuri b’ibitsina byombi.

Ramira Rema Richard ukuriye gahunda y'ibiganirompaka mu mashuri mu kigo IRDP.
Ramira Rema Richard ukuriye gahunda y’ibiganirompaka mu mashuri mu kigo IRDP.

Mu matsinda abiri yajyaga impaka, rimwe ryari rishyigike ko amashuri yisumbuye akwiye kujya yakira abanyeshuri bahuje igitsina gusa, ishuri runaka rikacyira abahungu gusa, irindi rikakira abakobwa gusa. Irindi tsinda ryashimangiraga ko abanyeshuri bakwiye kwigana kandi badahuje igitsina bikababera byiza kurushaho.

Muri ibi biganiro bagaragaje ko bamaze kumenya kujya impaka na bagenzi babo mu bwubahane kandi buri ruhande rukagaragaza ibyo rwemera hatabayebo impaka za ngo-turwane. Ngo haba ubwo impande zitumva ibintu kimwe zigera ubwo zumvikana, cyangwa ntizumvikane ariko buri wese akubaha mugenzi we nk’umuntu kabone n’iyo batumva ibintu kimwe.

Bwana Ramira yemeje ko uyu murongo ugirira akamaro urubyiruko kandi ngo baganira ku nsanganyamatsiko zinyuranye zirebana n’ubuzima bw’igihugu nk’icyorezo cya SIDA, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, umutekano n’iterambere, gutwara inda z’indaro n’ibindi.

Abanyeshuri n'abarimu bakurikiranye uko abahuriye mu matsinda ya IRDP bajya impaka mu bwubahane.
Abanyeshuri n’abarimu bakurikiranye uko abahuriye mu matsinda ya IRDP bajya impaka mu bwubahane.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2006 ubwo icyitwaga groupe national de reconciliation yemeje ko hakwitabwa ku rubyiruko ruri mu mashuri ngo hubakwe amahoro n’ubwuzuzanye binyuze mu mitekerereze inonosora, bityo urubyiruko rujye rujya mu bikorwa rwatekerejeho.

Ibi ngo bizarufasha gutandukana n’ibikorwa bibi nk’ibyo urubyiruko rwo mu Rwanda rwashowemo n’abantu bakuru mu gihe cya Jenoside kuko rutari rwariteguye gutekereza neza ku bikorwa rukora n’ingaruka zabyo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka