Rusizi: FARG igiye gufasha abana yarihiririraga gukomeza mu mashuri makuru

Mu gihe abana barihirwaga na FARG barangizaga amashuri yisumbuye bakabura uko bakomeza za Kaminuka ubu noneho ngo bari kubarurwa kugirango bazige amashuri y’imyuga babifashijwemo n’icyo kigega. Iki gikorwa cyatangiye tariki 30/07/ 2013kikazarangira tariki 14 Kanama.

Ikigega cya FARG gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda gitangaza ko nubwo ubushobozi gifite budahagije ngo kiza kora uko gishoboye kugirango bamwe muri aba bana bigishwe amashuri y’ubumenyi ngiro azabafasha kugera ku buzima bw’ibanze.

Udahemuka Jean de Dieu, umukozi wa FARG avuga ko iyi gahunda yo gusubiza aba bana mu mashuri ari imwe mu nzira zo gusubiza ibibazo byabo kuko ngo amashuri y’imyuga akiza benshi kandi abayize bakaba badakunda kubura imirimo.

Abana bafashwa na FARG bishimiye ko bagiye gufashwa gukomeza muri kaminuza.
Abana bafashwa na FARG bishimiye ko bagiye gufashwa gukomeza muri kaminuza.

Abana bitabiriye iri barura rigamije kubigisha ubumenyingiro bavuga ko bari bamaze imyaka myinshi mu ngo bicaye aho ngo bari barihebye bavuga ko basubiye ku isuka gusa nanone bavuga ko ibyababera byiza ari uko ngo bakwiga n’andi mashuri atari ay’imyuga.

Kuri iki kibazo Udahemuka Jean de Dieu yatangaje ko ngo biterwa n’amanota abana bagiye bagira kuko ngo kaminuza zidakunze gufata abana bari mu cyiciro cyo hasi cyane gusa ariko ngo abafite amanota agaragara bazajya mu mashuri asanzwe.

Muri iri barura hazakorwa n’ikosora rijyanye n’imyirondoro y’aba bana kuko ngo yagiye igaragaramo amakosa menshi aho ngo bamwe mu barezi babo biyandikagaho imitungo yabo bakayiyitirira.

Aha kandi ngo hari ababyeyi biyitiriraga aba bana bavuga ko ari ababo nyamara ari ukugirango bigwizeho imitungo yabo cyangwa indonke iyari yo yose babona iturutse ku bufasha.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

FARG nako itagira ariko izarebe mubaragije cyera abafite amanota macye aribo ifasha kwiga imyuga abandi ibafashe kwiga kaminuza.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka