Rusizi: Abarezi bateye banyeshuri inda z’indaro bahagurukiwe

Abana 38 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi baratewe inda, abatungwa agatoki mu kubatera inda akaba ari abarezi babo akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere burimo inzego z’itandukanye batangiye igikorwa cyo kubakurikirana.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu mirenge yose igize aka karere uko ari 18, yabasabye gukomeza gushakisha abateye inda abanyeshuri kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abayobozi batandukanye bahagurukiye ikibazo cy'abana b'abanyeshuri baterwa inda.
Abayobozi batandukanye bahagurukiye ikibazo cy’abana b’abanyeshuri baterwa inda.

Nubwo abana baterwa inda bakiri bato, hanenzwe ababyeyi b’aba bana kuko ngo babigiramo uruhare ibyo ngo byagaragaye mu murenge wa Bugarama aho bafashe umugabo wateye inda umwana w’iga mu mwaka wa 3 ababyeyi be ngo bavuga ko uwayimuteye yemeye kumutwara.

Ibyo ariko ngo ntibyakagobye gukuraho igihano n’ubwo hari ababyeyi babyitwaza kuko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’umwana kuko ngo ntawakwishimira kurera umwana na nyina kuko bose baba bakiri bato.

Ikindi kandi ngo nuko uyu mwana aba atakaje ubuzima bwe kuko atongera gukurikirana amashuri neza kubera ishingano aba yikorejwe zimurenze.

Abayobozi b'imirenge bagiye gukoresha amanama yihuse ibigo by'amashuri.
Abayobozi b’imirenge bagiye gukoresha amanama yihuse ibigo by’amashuri.

Abayobozi b’imirenge batangaje ko iki kibazo gihangayikishije akarere kuko kigenda gikora ku mirenge myinshi aho usanga ku kigo cy’ishuri hari abana 5 batwite aha bakaba bavuze nk’ibigo by’amashuri biri mu mirenge ya Nzahaha, Nkombo, Nkanka, Mururu, Nkungu n’ahandi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakabije ni cyorezo! Ni bafatwa bazahanwe by’intangarugero. abo si abarezi ni abaca uburezi n’abo barera. abo babyeyi nabo bashaka ko abana bajya ku wabateye inda bisubireho. ubwo se bumva uwateye inda umwana wiga mu mashuri abanza ari uwo kwizerwa? Ni wa muco waco ko ntamukobwa wakabyariye i wabo.Ni byo bibabaza ababyeyi kandi si byo gushigikirwa. ariko abo ni abana b’abakobwa si abakobwa bo gushaka. kandi niba ari n’abakobwa ntigomba kwirukanwa cyangwa kubuza amahoro nkuko bikunze kubaho.kubyara ni uburara biratandukanye.Twakagomye kumva ikibazo aho cyavuye nko mu burerebahawe cyangwa cyangwa mu mirmo bakora. Ngaruke kuri abo bana. GUSHAKA ABAGIZE URUHARE BAKAGOMYE KWEGERWA GUFASHWA , NO GUTEGWA AMATWI . KUKO INGARUKA ZISHOBORA KUBANYISHI KU BUZIMA BWABO IGIHE BAVUKIJWE KUBA ABANA , NI IBYISHIMO BY’ABANA BAJYA GUHANGANA NI IBIBAZO BYAKAGOMYE ABANTU BAKURU , NKO KURERA ,KUBYARA SE, KUMDAKOMEZA ASHURI N’IBINDI....... TUBABE HAFI TWESE HAFI!

alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka