Ruhango: Kugaburira abana amata ku ishuri byatumye bitabira kwiga

Nyuma y’aho hatangirijwe gahunda yo guha abana amata ku ishuri mu mwaka wa 2010, abarezi barerera mu ishuri ribanza rya Nyarurama Catholique mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, barahamya ko umubare w’abana bitabiraga ishuri wiyongereye ndetse n’imyigire ikazamuka.

Ntakirutimana Gerard umwarimu wo ku ishuri ribanza rya Nyarurama Catholique atangaza ko mbere abana benshi basibaga, abandi bakareka ishuri burundu, ariko ngo aho iyi gahunda yiswe inkongoro y’agakombe k’amata ku mwana “One cup of milk per child” iziye, imyigire igenda neza ndetse n’abana bakaba biga neza.

Buri mwana ahabwa igice cya litiro y’amata mbere yo kuva ku ishuri saa tanu n’igice, bakayanywera mu ishuri. Aya mata aza afunze mu dukarito, abarimu bagafasha abana muri iki gikorwa, bafungurira abatabishoboye. Ibi bigakorerwa abana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, bakayahabwa kabiri mu cyumweru.

Abana biga ku ishuri ribanza rya Nyarurama Catholique nabo bishimiye iyi gahunda, banemeza ko hari byinshi yahinduye mu mitsindire yabo.

Akayezu Petite wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko kuva aho gahunda yo gutanga amata yatangiriye, amanota ye yiyongereye. Agira ati: “Umwaka ushize nari nagize 63% none muri iki gihembwe nabonye 76%”.

Ababyeyi bafite abana biga ku ishuri, nabo batangaza ko kuva gahunda yo gutanga amata ku bana itangiye hari impinduka mu myigire y’abana babo. Ubundi ngo wasangaga abana babo biga nabi, bakajyayo batanabishaka, ariko kuri ubu bajya kwiga nta n’umuntu ubabwirije.

Iyi gahunda y’inkongoro y’agakombe k’amata ku mwana, yatangiye mu mwaka wa 2010, itangira igeragerezwa mu turere dutandatu tw’igihugu twari twaragaragayemo imirire mibi mu bana kurusha utundi turere.

Iyi gahunda yavuye ku nyigo yakozwe na minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 ku mibereho y’abaturage, inyigo yagaragaje ikibazo k’imirire mibi mu bana bakiri bato. Ikaba ishyirwa mu bikorwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka