Ruhango: College Karambi igiye kubona amazi meza

Abanyeshuri bo muri College ya Karambi mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango bamaze kubakirwa ivomo ry’amazi meza kandi na gahunda yo kuyabagezaho ikaba iri hafi. Ikibazo cy’amazi kuri iryo shuri cyatangiye kugaragazwa kuva muri Mata 2012.

Amazi abanyeshuri bo muri College ya Karambi bakoresha mu koga, kumesa ndetse no mu gutunganya amafunguro bayavoma nyuma y’amasomo mu gishanga kiri hepfo y’ishuri. Ayo kunywa avomwa n’ubuyobozi bw’ikigo hakoreshejwe umukozi uyazana buri munsi ku igare.

Igihe ibikorwa by’uyu mushinga wo kububakira ivomo muri icyi kigo bizaba birangiye, bizatuma amafaranga yatangwaga ku mazi akoreshwa ibindi kandi n’abanyeshuri imyigire yabo irusheho kuba myiza; nk’uko bitangazwa na Ndahimana Samuel ushinzwe imyitwarire mu kigo cya College ya Karambi.

Ibikorwa byo kuzana amazi meza mu kigo cya College ya Karambi birakorwa ku bufatanye bw’akarere ka Ruhango n’umushinga Living Water international.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango butangaza ko bufite gahunda yo kugeza amazi meza mu karere ka Ruhango ku bufatanye n’umushinga Living Water international ahazibandwa ku gutanga amazi meza ku bigo by’amashuri ndetse no mu midugudu.

Umushinga wa Living Water International ushinzwe gukwirakwiza amazi meza mu baturage, watangiye ibikorwa byo gutanga amazi mu karere ka Ruhango mu kwezi kwa Kanama, bikaba biteganijwe ko hazubakwa amavomo agera kuri 50 mu karere hose.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka