Ruhango: Amafaranga y’ishuri mu bigo bya Leta aziyongeraho 5000

Biteganyijwe ko guhera muri Muratama umwaka wa 2014 ku mafaranga y’ishuri ababyeyi bajyaga bishyurira abanyeshuri ku bigo biri mu karere ka Ruhango haziyongeraho amafaranga ibihumbi bitanu.

Iki cyemezo kireba ababyeyi bafite abana biga mu bigo by’amashuri yisumbuye bya Leta kandi nabwo biga bacumbikamo cyafashwe na njyanama y’akarere ka Ruhango tariki 27/12/2013.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bicumbikira abanyeshuri, bagaragaje ko amafaranga bishyurwa ari make ugereranyije na serivise baba bagomba guha abanyeshuri bacumbika muri ibi bigo.

Gakuba Didier perezida wa njyanama y’akarere ka Ruhango, avuga ko bagiye gufata icyemezo cyo kongera amafaranga ibihumbi 5 ku mafaranga y’ishuri, nyuma yo kubiganiraho cyane bakaza gusanga ari ngombwa.

Agira ati “mbere njyanama yabanje kwicara isanga mu bigo by’amashuri ya Leta, hatangwa amafaranga atandukanye kuko buri kigo nicyo cyishyiriragaho amafaranga y’ishuri, nk’intumwa z’abaturage rero twasanze atari byo, twahise dushyiraho amafaranga angana.
Nyuma abayobozi b’amashuri bakomeje kutwereka ko amafaranga bashyiriweho ari make cyane kuburyo serivise zihabwa abanyeshuri atari nziza”.

Bamwe mu bagize inama njyanama y'akarere ka Ruhango mu nama yo kwiga ku kibazo cy'amafaranga y'ishuri mu bigo bya Leta.
Bamwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Ruhango mu nama yo kwiga ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri mu bigo bya Leta.

Gakuba akavuga ko bongeye bakicara bakareba amafaranga make agomba kwiyongeraho kugirango abayobozi b’ibigo badakomeza gukorera mu bibazo, kandi ababyeyi nabo ntibagire ikibazo cy’amafaranga yiyongereyeho ndetse ubuzima by’abanyeshuri bugakomeza kugenda neza.

Iyi njyanama ngo yaje gusanga amafaranga yakwiyongeraho nta ruhande rubangamiwe, basanga ari amafaranga ibihumbi bitanu.
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Ruhango, Gakuba Didier, akaba asaba abantu kumva neza iyi nyongera y’amafaranga, ntibumve ko amafaranga bongeyeho ari ayumurengera, kuko ahanini ngo byatewe n’uko ubusanzwe amafaranga yari yaragabanyijwe mbere.

Ubusanzwe umubyeyi ufite umunyeshuri wiga mu kigo cya Leta mu karere ka Ruhango yishyuraga amafaranga 47000 mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye na 54000 ku wiga mu kiciro cya kabiri, bivuze ko buri kiciro haziyongeraho amafaranga 5000.

Gakuba akavuga ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’amashuri kizatangira tariki 05/12/2014.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

njyewe mbona ariya mafaranga ari menshi bazakurikirane ikireshwa ryayo,noneseko leta yishyura abarimu,ikishyura amafaranga yo gutunga abanyeshuri leta igatanga amafranga yo gukoresha mu kigo leta igatanga amafranga yo kubaka no gusana , ubundi muby’ukuri ayo mafranga muyakoresha iki? ko nduzi musatira za prives zo zirebera ikintu icyaricyo cyose? yewe ahaaaaaaaaaaaa nkabone nubundi mwayise amafranga koko mwagiye neza neza mu bucuruzi kuko ikiguzi umubyeyi yishyura ku mwana we agiha abarezi bacyita amarezi,yeweeeeeeeee

kiki yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

urebye ubusanzwe amafaranga atangwa usanga ari make ugereranyije nibyo ikigo kigenera abanyeshuri ariko na none nizereko babyizeho neza kugirango ntibizabe ikibazo ku babyeyi barerera muri ibyo bigo.

Jabana yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Ubundi erega mbona nanjye wa mugani wa ba Directeurs ukurikije ibyo abana bahabwa ku bigo ntahantu biba bihuriye n’amafaranga batanga rwose, kandi ikkibazo ni uko uba usanga bamwe mu ba byeyi binubira amafranga batanga..babantu usanga bana bi reclama nibo usanga batishyurira igihe..

rwiru yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Ntabwo ukueikije amafrs ibigo bihabwa na leta rwose ntabwo ahagije habe na gato pee!! kongera kw’abayobozi b’ibigo ntabwo ari igitangaza na buhoro!! gusa kubyumvikanaho biruta byose!! uyatanze akumva ko ayatangiye ukuri uyahawe nawe cyane ko aba atari bujye mu mufuka we agashima!! kandi nizera ko aba yabitekerejeho neza mbere yo kuzamura..

kitenge yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Oya njyewe ndumva icyo gitekerezo atari kibi cyane ko ababyeyi babimenyeshejwe hakiri kare!!

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

ariko babivuze bitinze kuko amashuli agiye gutangira ariko ntago ari menshi ababyeyi bazarebe uko bafasha abana gusubirayo hakirikare

jeannette yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka