Ruhango: Abubatse amashuri barasaba kwishyurwa

Bamwe mu bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu karere ka Ruhango, bavuga ko bishyuwe amafaranga make mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bazishyurwa n’imirenge yabakoresheje.

Ibikorwa byakozwe mu kubaka amashuri harimo kubaka, guhereza abafundi no gutanga imodoka zakoreshwaga mu gutunda ibikoresho byakenerwaga mu kubaka ayo mashuri.
Nyuma y’ibi bikorwa bitandukanye abaturage bagiye bakora, bavuga ko baje guhembwa amafaranga make ugereranyije n’ayo bagombaga guhembwa ku buryo bibaza uko bizagenda.

Umwe mu bubatse aya mashuri wo mu murenge wa Mbuye utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko yasabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mbuye kuzana umwana we wiga mu mashuri yisumbuye akiga ku kigo kimwe kibarizwa muri uwo murenge bikaba ingurane y’ayo yari guhembwa.

Ariko uyu musaza yavuze ko yabyanze kuko atavana umwana we aho yiga ngo amujyane ahandi bitewe n’amafaranga ye yagakwiye kwishyurwa akayakoresha icyo yagennye.

Ibi abihurizaho n’abandi bakoze ako kazi, kuko nabo bavuga ko bakennye mu gihe amafaranga yari kubafasha, cyane cyane ko ngo ukorera umuntu warangije gupanga n’icyo uzakoresha ayo uzahembwa.

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, avuga ko iki kibazo bakimenye bagafatanya na Minisiteri y’uburezi kuzenguruka mu mirenge y’ako karere bagenzura imirimo yakozwe kandi ifitiwe ibyangombwa.

Muri miliyoni 35 zagaragazwaga ko zizishyurwa abo bakozi ngo byagaragaye ko ari 16 gusa zifitiwe ibizisobanura.

Twagirimana avuga ko hari abakomeje kwishyuza ayo mafaranga ku buryo bahisemo gushyira izo nshingano mu maboko y’imirenge yemera ko yabakoresheje ikazashaka aho ikura amafaranga yo kwishyura abo itaboneye ibyangombwa ariko yemera ko yakoresheje.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka