Nyuma yo kugana isomero yatangiye kubyaza umusaruro amasomo yahakuye

Niyongira Vénantie, umugore w’imyaka 43 aratangaza ko nyuma yo kugana isomero akiga kwandika, gusoma no kubara yatangiye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi aharanira kwiteza imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/07/2014 ubwo abantu 914 bigaga mu masomero anyuranye y’itorero pantekoti mu Rwanda (ADEPR) mu karere ka Nyamagabe basozaga amasomo yabo ku mugaragaro bagahabwa impamyabumenyi.

Niyongira Venantie avuga ko atari yabashije kwiga akiri muto ahubwo akaragira inka z’ababyeyi be bityo bikaba byari imbogamizi mu buzima bwe bwa buri munsi, ariko aho amariye kwiga gusoma, kwandika no kubara akaba yarayobotse ubucuruzi buciriritse kugira ngo abashe kwiteza imbere, mu gihe mbere atari kubyishoboza kubera ubumenyi buke.

Ati “Bantangije mu mwaka wa mbere najya kwiga nkarwara, bigeze aho barinkuramo ntangira kuragira inka. Ubu aho mariye kumenya gusoma, kwandika no kubara njya kurangura avoka n’imineke, ubu nzi gusubiza umuntu uguze”.

Révérand Pasteur Tom Rwagasana ahereza impamyabumenyi umwe mu barangije mu isomero.
Révérand Pasteur Tom Rwagasana ahereza impamyabumenyi umwe mu barangije mu isomero.

Niyongira akomeza avuga ko nk’umukirisito mbere atabashaga kwisomera bibiliya ariko ubu akaba yarabimenye ndetse asigaye ajya no gusenga ayitwaje.

Aba bantu b’ingeri zinyuranye basoje amasomo yo kubara, gusoma no kwandika bigishijwe ku bufatanye bwa ADEPR, komisiyo ikorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) yo mu gihugu cya Koreya n’umuryango wa World Vision.

Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Révérand Pasteur Tom Rwagasana avuga ko bigisha abakirisitu babo n’abandi bataribo gusoma, kwandika no kubara kugira ngo bajye babona uko basoma bibiliya bamenye ijambo ry’Imana, ariko banabashe kugira ubumenyi bwabafasha gukora bakiteza imbere bagaharanira kwigira, kuko abakirisitu bagomba gutera imbere mu mwuka no mu buzima busanzwe.

“Nk’abakirisitu tugengwa na Bibiliya ariko ntabwo yasoma ijambo ry’Imana atazi gusoma no kwandika. Ibyo bituma bidukurura kugira ngo twigishe abantu bige kwandika no gusoma ndetse no kubara kugira ngo mu buryo bwo kwigira mu by’ubukungu bijye bibafasha,” Révérand Pasteur Rwagasana.

Uyu musaza w'imyaka 65 ni umwe mu basoje amasomo yo kwandika, gusoma no kubara.
Uyu musaza w’imyaka 65 ni umwe mu basoje amasomo yo kwandika, gusoma no kubara.

Kujijura abakirisitu ba ADEPR bigishwa gusoma no kwandika kandi ngo binafasha itorero ADEPR mu kugeza ubutumwa bwiza ku bakirisitu babo ndetse no gukumira ubuyobe bwaturuka hirya no hino abantu bahabwa amahirwe yo kwisomera ibyanditswe muri bibiliya.

Umwarimu wahize abandi bigishanya mu masomero anyuranye yagenewe ishimwe ry’inka azahabwa na World Vision, naho umunyeshuri wize akuze kurusha abandi n’uwagize amanota menshi bakaba bazorozwa amahene nk’ishimwe.

Itorero ADEPR rifite amasomero 2835 hirya no hino muri paruwasi zirigize, hakiyongeraho amasomero rifite mu magereza ndetse no mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka