Nyanza: Rucagu yifatanyije n’intore ziri ku rugerero mu kwishimira ibyo zakoze

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yifatanyije n’intore ziri ku rugerero mu karere ka Nyanza tariki 07/06/2013 mu muhango wo kuzishimira ibikorwa by’imirimo y’amaboko zakoze biturutse ku bushake n’ubwitange bwazo.

Mu bikorwa byakozwe n’izo ntore zari ku rugerero birimo kubakira abatishoboye amacumbi yo kubamo, kurwanya isuri, kwigisha abantu bakuze gusoma kwandika no kubara, gushishikariza abantu kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA n’ibindi.

Uwari uhagarariye izo ntore, Nkurikiyumukiza Emile, yavuze ko ibyo bikorwa byose babikoze nta gihembo bategereje ngo usibye ubushake bagize bwo gukemura ibibazo byari hirya no hino mu tugali n’imirenge batuyemo.

Imbere y'ibiro by'akarere ka Nyanza bahacinyiye umudiho biratinda.
Imbere y’ibiro by’akarere ka Nyanza bahacinyiye umudiho biratinda.

Yagize ati: “Byari ubwa mbere abanyeshuli barangije kwiga bagahitira iwabo gukora imirimo y’amaboko irimo gukata urwondo, kubumba amatafari n’ibindi bikorwa bitandukanye mu cyimbo cyo guhunga icyaro ngo bigire mu mijyi”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, asanga ibikorwa byakozwe n’izo ntore byarabaye igisubizo muri ako karere cyane cyane mu bijyane no kwihutisha imihigo basinyiye imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Yasobanuye ko ibikorwa byakozwe n’izo ntore ziri ku rugerero byagiriye akarere ka Nyanza akamaro mu bijyanye no kuzamura ibibereho myiza y’abaturage.

Abakoze ibikorwa byo ku rugerero ibyishimo byababonekaga ku maso.
Abakoze ibikorwa byo ku rugerero ibyishimo byababonekaga ku maso.

Yagize ati: “Ibikorwa byakozwe n’intore zo ku rugerero byerekanye ko Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange bafite uruhare runini mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibareba”.

Rucagu Boniface, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, ashingiye ku bikorwa bitandukanye izo ntore zari ku rugerero mu karere ka Nyanza zakoze yashimye ubwo bwitange zagaragaje avuga ko umusaruro zari zitegerejweho wagezweho ku gipimo gishimishije.

Yakomeje asobanura ko icyiciro cya mbere cy’izo ntore ibikorwa byakozwe nazo ari ibikorwa bishimishije ariko yanongeyeho ko uko imyaka izagenda ishira indi igataha hari ibizagenda binozwa muri iyo gahunda yo kwihesha agaciro.

Ibikorwa byakozwe n’izo ntore zari ku rugerero byishimiwe na buri wese kuva ku rwego rw’imidugudu kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza.

Rucagu Boniface yari yanejejwe n'ibyo intore zari ku rugerero zakoze.
Rucagu Boniface yari yanejejwe n’ibyo intore zari ku rugerero zakoze.

Rucagu yijeje izo ntore ko mu gusoza ibikorwa zakoze bazaziteranyiriza hamwe tariki 28/06/2013 maze hagakorwa umuhango wo kuzishimira ku rwego rw’igihugu bitewe n’akazi zakoze kandi kagaragayemo ubwitange kuri buri wese wabashije kuboneka muri ibyo bikorwa byazo.

Intore zari mu bikorwa byo ku rugerero mu karere ka Nyanza zingana na 1035 muri zo harimo abakobwa 448 n’abahungu 487 nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’ako karere abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka