Nyamasheke: Ikigo “REB” gikomeje guteza imbere ikoranabuhanga mu kwigisha

Ikigo cy’Igihugu giushinzwe Uburezi (REB), gifite gahunda yo guhugura abarimu aho bari hose ku ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubafasha kurikoresha mu kwigisha kwabo no guhererekanya amakuru no gufasha abanyeshuri kwiyigisha badategereje ko umwarimu ababwira buri cyose.

Dr. Mukama Evode, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu kwigisha muri REB, avuga ko amahugurwa ku ikoranabuhanga amaze iminsi ahabwa abarimu agamije kubakangurira kurikoresha.

Mu muhango wo gusoza amahugurwa ku barimu bo mu turere tumwe na tumwe twari tutaragerwaho, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012, yemeje ko ikoranabuhanga nirikoreshwa uko bikwiye muri uru rwego bizazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Abarimu bahugurwa ku ikoranabuhanga bemeza ko rizabafasha mu myigishirize.
Abarimu bahugurwa ku ikoranabuhanga bemeza ko rizabafasha mu myigishirize.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Nicolas rw’i Nyamasheke, bemeza ko bayungukiyemo uburyo bwatuma inyigisho batanga abana bazifata bitagoranye, uko byatangajwe na Aloys Simbankabo.

Nyuma y’amahugurwa rusange, abarimu bahabwa bishyiriraho ama-Club y’ikoranabuhanga ku buryo bahora bafashanya muri iyi gahunda, bityo bikabafasha kutibagirwa inyigisho baba babonye nk’uko babyivugira.

Kuva mu ntangiriro za 2012 REB yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga mu kwigisha, inahugura abarimu batandukanye ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu myigishirize. Abarimu bahugurwa kandi bashishikarizwa guhanga udutabo tujyanye n’amasomo bigisha.

Mu barimu 3281 bahuguwe kuva mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka dusoza, abagera kuri 357 bamaze kwandika utwo dutabo kandi ngo ni udutabo tuzagira uruhare mu ikoranabuhanga mu kwigisha, nk’uko byemezwa na Dr. Mukama.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka