Nyamasheke: Abaturage barishimira ko bibohoye babona uburezi budaheza kuri bose

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bishimira ko ukwibohora kwabo kwatumye babona uburezi budaheza kuri buri wese, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere y’umwaka w’1994 kuko ngo icyo gihe higaga umwana w’umutegetsi cyangwa undi ukomeye.

Ibi abaturage b’i Nyamasheke babitangarije Kigali Today mu gihe bitegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora ku nshuro ya 19 uzaba tariki 04/07/2013.

Bagaragaza Jean Baptiste avuga ko yarangije amashuri abanza mu 1991 ariko bitewe n’imiyoborere yari iriho, ngo bikaba byari bigoye kugira ngo umwana w’umukene nka we yige.

Cyakora ubu, ngo nubwo atabashije kwiga, yishimira impinduka nziza zigaragara mu burezi bw’u Rwanda kuko buri wese abasha kwiga hatarebwe aho akomoka kandi uko bigaragara abana bose bakaba biga hatitawe kumenya aho bakomoka.

Uburezi budaheza bwishimirwa nk'intambwe yatewe mu rwego rwo kwibohora ubujiji.
Uburezi budaheza bwishimirwa nk’intambwe yatewe mu rwego rwo kwibohora ubujiji.

Agira ati “Impinduka zo ni nyinshi ziragaragara kandi n’iyo umuntu arebye arazibona. Nkanjye nifasheho urugero ku giti cyanjye: Narangije kwiga amashuri abanza mu 1991 ariko kugira ngo ubone abana 3 cyangwa 4 batsindaga ku kigo ngo bajye kwiga mu mashuri yisumbuye byari ibintu bikomeye bidasanzwe bitanoroshye, ariko ubungubu mu rwego rw’uburezi, imyigire irakataje”.

Bagaragaza akomeza asobanura ko hafi buri rugo rwose, n’urw’umutindi nyakujya ruvamo umwana ubasha kwiga akarangiza akabona diplome. Ariko icyo gihe twabuzwaga amahirwe yo kwiga na Leta yari iriho. Wabonaga umubare w’abantu bigaga wari muke ugereranyije n’uko ubibona kuri iki gihe.

Ati “Iyo ubona nk’akarere kose karavagamo abanyeshuri 3 cyangwa 4 none ubungubu akarere kakaba kavamo abanyeshuri bari mu bihumbi… Ni ikintu kigaragarira buri wese, ni ikintu umuntu wese yahagera akabasha kukibonesha amaso ye.”

Usengimana Joseph w'imyaka 60 yishimira ko kwibohora byatumye abana be n'ab'abandi Banyarwanda batishoboye babasha kwiga.
Usengimana Joseph w’imyaka 60 yishimira ko kwibohora byatumye abana be n’ab’abandi Banyarwanda batishoboye babasha kwiga.

Usengimana Joseph w’imyaka 60 y’amavuko we yishimira ko kwibohora byatumye habaho imiyoborere myiza ikemura ibibazo by’abaturage kandi bigatanga amahirwe ku burezi bw’abana babo, mu gihe mbere y’uko u Rwanda rwibohora byari imbogamizi kugira ngo umwana w’umukene abashe kwiga.

Agira ati “Umuturage nta jambo yagiraga ariko ubu umuturage asigaye agenda akegera umutegetsi byanze bikunze akagusubiza, atagusubiza ukajya ku wundi umurenze igisubizo cyawe kigatangwa”.

Akomeza asobanura ko umuturage atashoboraga gutsindisha umwana ngo azajye mu ishuri kimwe n’abandi kuko bamuguranaga uw’umutegetsi cyangwa uw’umwarimu ukomeye.

Mu mashuri atandukanye y'i Nyamasheke, abanyeshuri bagaragaza icyizere cyo kubaka ejo hazaza heza.
Mu mashuri atandukanye y’i Nyamasheke, abanyeshuri bagaragaza icyizere cyo kubaka ejo hazaza heza.

Kuri ubu ngo n’udafite uko ameze Leta iramufasha ariko umwana akiga. Habonetseho iterambere rikomeye cyane bigaragaza ko kwibohora kwazanye n’amajyambere arenze.

Usengimana yashoje agira ati “Ibijyanye n’umunsi wo kwibohora, twese tugomba kujya hamwe tukishimira uyu munsi kuko wadukuye ahabi tukaba tugeze aheza. Kandi n’amajyambere uko mbikubwira ni ko ameze.”

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka