Nyamagabe: Inzego zose zahagurukiye itaha ry’abanyeshuri
Usibye abazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa gatanu tariki 09/11/2012 nibwo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye y’akarere ka Nyamagabe batashye basubira iwabo mu biruhuko.
Mu kigo abagenzi bategeramo imodoka abanyeshuri nibo binjiraga mu modoka z’ibigo bitwara abagenzi ku buryo kubona imodoka yerekeza i Huye mu masaha ya mu gitondo utambaye umwenda w’ishuri bitari byoroshye.
Itaha ry’aba banyeshuri kandi ryakurikiranywe n’inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo abana bigaho; bose bari muri gare bakurikiranye uko abana bataha.
Nubwo wasangaga abanyeshuri bari benshi muri gare mu masaha ya mu gitondo nibo binjiraga mu ma modoka kuko polisi y’igihugu yagiraga uruhare mu gutuma babona imodoka, ndetse abenshi bakaba bari baraguze amatike.
Aba banyeshuri batangaza ko bishimiye uburyo bakomeje gutekerezwaho boroherezwa uburyo bwo gutaha cyane ko byajyaga biba ingorabahizi kuri bamwe kubona imodoka, abazibonye nabo ugasanga bakwa amafaranga menshi.
Gusa abagenzi basanzwe batari abanyeshuri nabo wasangaga babangamiwe n’ubu buryo kuko wasangaga bo batoroherwa kubona imodoka kandi baba bafite gahunda zitandukanye bashaka kujyamo.
Abari babangamiwe ni aberekeza mu mujyi wa Huye cyangwa i Kigali, naho aberekeza mu tundi duce wasangaga bari kugenda nk’uko bisanzwe.
Ubwo twavaga muri gare ya Nyamagabe mu masaha ya saa saba z’amanywa abanyeshuri basaga n’abari kurangiza kugenda n’ubwo hari bake bari bakiri kugenda baza gutega.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|