Nyamagabe: Gutozwa batarakora ibizamini bya Leta ngo bizabafasha kubyitwaramo neza

Abanyeshuri bitegura kurangiza amashuri yisumbuye basoje icyiciro cya mbere cyo gutozwa cyakozwe muri ibi biruhuko, baratangaza ko kuba barasogongeye ku nyigisho bagenewe n’itorero ry’igihugu bizabafasha kwitwara neza mu bizamini bya Leta, ndetse no kuzakomeza gukurikira inyigisho zinyuranye binyuze mu itorero ry’igihugu.

Aba banyeshuri baratangaza ibi mu gihe bamaze guhabwa amasomo y’iminsi ine muri ibi biruhuko biri kugana ku musozo, kandi ubusanzwe abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye baratangiraga gutozwa barangije ibizamini bya leta.

zimwe mu ntore zatozwaga mu biruhuko zigiye gusubira ku mashuri.
zimwe mu ntore zatozwaga mu biruhuko zigiye gusubira ku mashuri.

Rutabana Urbain, uhagarariye intore zo mu murenge wa Gasaka atangaza ko kuba bagiye gusubira ku masomo yabo kwitegura ibizamini bya Leta baramaze gusogongera ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bizabafasha mu gutegura neza ibizamini bibategereje mu mpera z’umwaka bibemerera kurangiza amashuri yisumbuye.

Ati “Ni uburyo bwiza bwo kubanza tugasa nk’abitegura cyane, dusa nk’aho tunakangutse ku buryo n’ibyo dukora tubizi, hari ukuntu umuntu atagiraga ishyaka rihagije mu bizamini bya Leta, numva rero ari ibintu by’ingirakamaro kuba tugiye gukora ikizamini bya Leta umuntu yari amaze gukangukirwa n’ishyaka no gushaka ibisubizo mu gihe cya ngombwa.”

Mugisha Philbert, umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe aganira n'intore.
Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe aganira n’intore.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, wari wifatanyije n’izi ntore mu muhango wo gusoza itorero ngo basubire ku masomo y’igihembwe cya gatatu, yagarutse kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho yasabye izi ntore kumva ko abanyarwanda ari bamwe, bakishimira kuba abanyarwanda kandi bagakunda igihugu cyabo.

Ati “Mukwiye guterwa ishema mbere na mbere no kuvuga ngo ‘Ndi Umunyarwanda’, mukunda igihugu cy’u Rwanda.”

Aba banyeshuri kandi banahawe inshingano yo kuzasangiza bagenzi babo biga mu myaka yo hasi ku ndangagaciro na kirazira ndetse n’ubundi bumenyi bakuye mu itorero.

Izi ntore zizakomeza gutorezwa ku mashuri zigaho ndetse na nyuma yo kurangiza ibizamini bya Leta zongere zitorezwe ku bigo byatoranyijwe mu mirenge yazo, zinategure imihigo zizagendera ubwo zizatumwa ku rugerero.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka