Nyamagabe: ARTCF iri guhugura abazigisha mu masomero y’abakuze

Ku bufatanye bw’umushinga ARTCF (Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Feminin) na Care international, kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012, hatangijwe amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abarimu bazigisha mu masomero y’abakuze bo mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe.

Aya mahugurwa agamije gufasha abarimu bagiye batorwa mu mirenge itandukanye kugira ubumenyi bwo kuzigisha abaturage baba mu matsinda yitwa INTAMBWE batazi kubara, gusoma no kwandika. Ayo matsinda afashwa na Care International ndetse na ARTCF muri gahunda zo kwizigamira, kurwanya ihohoterwa, kuboneza urubyaro n’izindi gahunda za Leta.

Dushime Ange, umukozi wa ARTCF ushinzwe ibikorwa byo kwigisha abantu bakuru gusoma, kwandika no kubara mu karere ka Nyamagabe, atangaza ko byagaragaye ko abaturage bo muri ayo matsinda y’intambwe batazi kubara, gusoma no kwandika bahura n’imbogamizi nyinshi mu nzira igana ku iterambere, iyi ikaba ariyo mpamvu bahisemo kubigisha.

Dushime yagize ati: “mu rwego rwo kugira ngo batere imbere bagiye bahugurirwa mu bintu byinshi bitandukanye ariko noneho ugasanga imbogamizi irimo ari uko batazi kubara, gusoma no kwandika”.

Akomeza atanga urugero ko hari abafite udutabo bizigamiramo ariko batazi gusoma imigabane iri mu gatabo; cyangwa se itsinda ryabo ryafata ingamba bagashyiraho umukono batazi gusoma kiba ari ikibazo.

Abarimu kuzashyira mu bikorwa amasomo bazakura muri aya mahugurwa barasabwa gushishikariza abaturage kwitabira gahunda z’iterambere bagezwaho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo, ndetse akanabizeza ko bazakomeza kubakurikiranira hafi.

Aba barimu bari guhabwa amahugurwa basabwe kuyakurikirana bayitayeho ngo kuko bategerejwe n’akazi gakomeye ko kuzigisha abaturage bakuze, babayeho mu buzima butandukanye kandi bakiri mu bujiji; nk’uko Masabo Martin, wari uhagarariye akarere mu gutangiza aya mahugurwa yabitangaje.

Masabo yatangaje ko muri iki gihe turimo nta muturage ukwiye kubaho atazi gusoma no kwandika kuko turi mu gihe cyo gusiganwa n’iterambere kandi bitakorohera umuntu utazi kubara, gusoma no kwandika.

Aba barimu kandi banasabwe kuzaba abajyanama b’abaturanyi babo bakabakangurira kujyana abana ku ishuri kugira ngo ubujiji bucike burundu mu muryango nyarwanda.

Ku ruhande rwabo, abarimu bari guhugurwa batangaza ko bazi neza akazi kabategereje bakaba bafite ingamba zizabafasha kuzuza inshingano zabo babanza kwereka abaturage ibibi byo kutamenya gusoma no kwandika ndetse bakabereka inyungu ziri mu kwiga, kandi bakazicisha bugufi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo barimu byaba byiza mwifashije abanyeshuri barangije kwiga bamfite ubumenyi.

NIZEYIMANA Protais yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka