Nyamagabe: Abanyeshuri bataha kure nibo bazaherwaho mu gutaha

Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2014, mu karere ka Nyamagabe abanyeshuri bataha kure bazahabwa umwihariko wo gutaha mbere y’abandi.

Uyu ni umwanzuro wavuye mu nama yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/07/2014 yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri bicumbikira abana mu karere ka Nyamagabe, abayobozi b’ibigo bitwara abantu n’ibintu ndetse n’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu yigiye hamwe uburyo bwo kunoza itaha ry’abanyeshuri.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe, Habimana Marc, hafashwe umwanzuro ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba gutegura ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo abanyeshuri batahe mbere y’igihe harimo kubaha indangamanota zabo, impapuro z’urugendo, ndetse bakaba baranaguriwe amatiki ariko abataha kure bagahabwa umwihariko wo gutaha mbere y’abandi.

Ati “ingamba ya mbere ni uko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba gukora urutonde rw’abana bataha kure kandi bakabishyurira amatiki ku bigo bitwara abagenzi ku buryo abo bana aribo bazajyenda mu gitondo bazindutse kandi bikabageza aho bagomba kugera”.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ab'ibigo bitwara abagenzi biga ku buryo abanyeshuri bazataha mu buryo bunoze.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’ibigo bitwara abagenzi biga ku buryo abanyeshuri bazataha mu buryo bunoze.

Mu bisabwa mu gihe abanyeshuri bazaba bajya mu biruhuko harimo kugira amakarita y’ishuri bakwerekana igihe bibaye ngombwa, impapuro z’inzira ababyeyi bazashyiraho umukono abanyeshuri bageze mu rugo ndetse n’abayobozi b’ikigo basabwa gushyiraho umukono igihe umwana azaba agarutse ageze mu kigo, kwambara umwenda w’ishuri ndetse no kuba buri modoka igomba kugira urutonde rw’abanyeshuri itwaye n’aho bajya n’ikigo kigasigarana kopi.

Hategekimana Charles, uhagarariye kimwe mu bigo bitwara abagenzi gikorera mu karere ka Nyamagabe, avuga ko kugira ngo itaha ry’abanyeshuri rizagende neza nk’uko bisabwa hakenewe ko abayobozi b’ibigo bakora urutonde rw’abanyeshuri hakiri kare kugira ngo bahabwe amatiki bityo bategurirwe uburyo bunoze bwo gutaha.

“Ibisabwa ni uko abayobozi b’ibigo babanza kuduha urutonde rw’abana tukazana n’amatiki yabo, tukagira uburyo tugenda tubagenera amasaha yo kugenda kuri buri modoka. Bihora mu nshingano zacu ngira ngo abo tumaze gutwara nta na hamwe ababyeyi baragira ibibazo by’abana batagezeyo, tukumva bibaye byiza twarushaho kubinoza,” Hategekimana.

Uretse kuba abanyeshuri bataha kure aribo bazaherwaho mu gutaha, ibigo by’amashuri biri hafi y’umujyi wa Nyamagabe imodoka zizajya zifata abanyeshuri mu bigo mu gihe ibya kure abahiga bazajya baza gufatira imodoka muri gare ya Nyamagabe bagashakirwa uko bagenda mu modoka zisanzwe zigana aho bataha.

Biteganijwe ko abanyeshuri biga mu karere ka Nyamagabe bazataha tariki ya 26/07/2014, bakazatahira rimwe n’abiga mu turere twa Gisagara, Muhanga na Nyanza two mu ntara y’amajyepfo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka