Nubwo afite ubumuga bwo kutumva, akundwa cyane n’abo yigisha bumva

Umwarimu Blandy Brujo Uwimana, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko abanyeshuri yigisha mu karere ka Ruhango bavuga ko bamukunda cyane, kuko akora iyo bwabaga amasomo abigisha bakayumva neza kurusha abandi barimu bumva.

Nshimiyimana Celestin, umwe mu banyeshuri bigishwa ururimi rw’amarenga na mwarimu Uwimana, avuga ko uyu mwarimu nubwo atumva, ngo yifitemo impano yo kwigisha.

Abandi banyeshuri bigishwa na Uwimana, nabo bavuga ko nta muntu ukwiye gusuzugura umuntu wese abonye bitewe n’ikibazo cy’ubumuga afite, ngo kuko nawe aba ari umuntu kimwe n’abandi kandi ashoboye kimwe nabo.

Uwimana Blandy ngo ashimishwa n'uko ibyo yigisha abanyeshuri babifata vuba.
Uwimana Blandy ngo ashimishwa n’uko ibyo yigisha abanyeshuri babifata vuba.

Uwimana, umukobwa w’imyaka 25 akaba na mwarimu w’ururimi rw’amarenga, akaba n’umukozi wa minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN), avuga ko yahuye n’ikibazo cy’indwara ya Mugiga afite imyaka itatu, bimuviramo ubumuga bwo kutumva.

Ibi ariko ntibyamubujije kwiyumvamo ko ashoboye gukora ibyo kagombye gukora n’ubundi, nubwo byamugoye cyane.

Uwimana yagiye gukora muri MINICOFIN arangije amasomo ajyanye n’imiyoborere, imicungire mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE).

Aba banyeshuri bavuga ko kwigishwa n'umwarimu w'amarenga ntaho bitandukaniye n'abasanzwe.
Aba banyeshuri bavuga ko kwigishwa n’umwarimu w’amarenga ntaho bitandukaniye n’abasanzwe.

Uyu mukobwa avuga ko kwiga kwe byamugoye cyane kuko yiganaga n’abandi bana bumva gusobanurirwa bikamugora ndetse n’abarimu nabo bikaba ibibazo.

Ikindi Uwimana agarukaho, ngo ni uko abantu bose bari bakwiye kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango bashobore gufasha abafite ubumuga bwo kutumva.

Uwimana yatangiye kwigishwa ururimi rw’amarenga mu mwaka wa 2007, avuga ko ashimishwa cyane n’ukuntu akandwa n’abanyeshuri yigisha kuko bimuha imbaraga n’icyizere cy’uko abatumva nabo bazagera aho bakiyumva muri sosiyete nyarwanda, kuko abenshi bagihura n’ingorane kubera ikibazo cy’ururimi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugabo aragira ati"Yooo!!" igitekerezo cye ni cyiza. Gusa abantu bose bakwiye kumenya ko ubumuga butahariwe abantu babi (badafite isura igaragara neza). umuntu wese ashobora kugerwaho n’ubumuga kandi kutumva ntibikuraho ubushobozi umuntu afite.

Courrage kuri Blandy! DUKENEYE ABANTU NKAMWE.

Aristarque yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

Yooo. Ukuntu ari mwiza se ahubwo. Ubwo yigisha neza n’abo yigisha bakamushima nta kabuza azagera kure kuko umurimo unoze utunga nyirawo

Mugabo yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka