Ngororero: Kudahabwa inguzanyo zo kwiga ni imbogamizi mu kugira uruhare mu iterambere ry’akarere

Abanyeshuri biga muri kaminuza bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bifuza gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’akarere ariko ngo bafite ikibazo kijyanye n’ubushobozi bwo kuriha amafaranga babazwa muri kaminuza.

Mukarwego Valentine wiga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare muri Civil Engeneering akaba umunyamabanga w’ihuriro ry’abanyeshuri bavuka mu karere ka Ngororero, yavuze ko kuva aho ibyiciro by’ubudehe bigereye no mu myigire muri kaminuza, bafite ingorane zo gukomeza amasomo kuko nta bushobozi bwo kwirihira bafite.

Uyu munyeshuli uvuga ko yarangije amashuri yisumbuye afashwa n’Imbuto Foundation avuga ko umuntu wananiwe kwirihirira aho byoroshye atakwishoboza kwishyura kaminuza.

Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Ngororero buzuza ibyangombwa by'ubudehe.
Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Ngororero buzuza ibyangombwa by’ubudehe.

Ku bijyanye no kugira uruhare mu kwesa imihigo y’akarere aba banyeshuri ngo biteguye gutanga ubumenyi n’ubushobozi aho bizaba bikenewe. Abiga iby’ubuwubatsi bavuga ko bafasha mu kwihutisha imirimo nko mu kubaka amashuri n’ibigo nderabuzima.

Abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga nabo bakagira uruhare mu guteza imbere ibyerekeye gushyingura inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga (e-filing) no gutanga ibiganiro ku bantu bari kure (video conference).

Mu buhinzi n’ubworozi naho hari benshi bagira uruhare mu gukangurira abaturage guhinga kijyambere banahuriza ubutaka hamwe bityo umusaruro ukiyongera.

Abanyeshuri bafite ubushake bwo kugira uruhare mu iterambere ry’akarere gusa bagatsindagira ko kubona uburyo bwo kwiga arirwo rufunguzo rwa byose.

Abanyeshuri basabye ubuyobozi bw'akarere kubakorera ubuvugizi bakabona inguzanyo zo kwiga.
Abanyeshuri basabye ubuyobozi bw’akarere kubakorera ubuvugizi bakabona inguzanyo zo kwiga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, Nyiraneza Clotilde, avuga ko Leta izi ikibazo cy’abanyeshuli bakennye kandi ko izakigana ubushishozi.

Muri iki gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku mashuri baraza ari benshi gushaka ibyangombwa kuko abo mu kiciro cya 2 n’icya 3 bazirihira kimwe cya kabiri kandi bakigaburira bakanicumbikira.

Hari n’abibonye mu cyiciro cya 3 bavuga ko batishoboye bakaba basaba guhindurirwa bakajya mu cya 2.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni kuri abashya twarariretse kuko abenshi twishyuriwe na global found none ubwo twaba twarabuze 30000 tukabona 300000? mutubarize nyamuneka twe twabuze uwo tubaza.

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Abayobozi nibatuvuganire hano ubundi amashuri arangiriye aha! Ese koko tutagendeye ku marangamutima yaranze abayobozi bibanze mu gushyira abantu mu byiciro muri ngororero mufite abantu bari mu cyiciro cya 5?

Uwayo yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka