Ngororero: Abanyeshuli barihirirwa na Global Fund barasaba kubarurirwa hafi y’aho batuye

Abanyeshuri bishyurirwa n’umushinga Global Fund barasaba kujya babarurirwa hafi y’aho batuye aho kujya ku karere kuko bibavuna bitewe nuko hari abaturuka mu mirenge n’utugari bya kure.

Abo banyeshuri bavuga ko kuba abenshi muri bo ari abo mu cyiciro cy’abatishoboye bitaborohera kubona amafaranga y’urugendo abajyana ku karere kandi byashobokaga ko kwiyandikisha bikorerwa mu mirenge yabo.

Aho bari baje kwibaruriza ku karere ka Ngororero tariki 17/12/2012, byageze saa kumi batangiye kunanirwa ndetse abandi bafite inzara kuko bageze ku karere saa moya za mu gitondo.

Muri aba banyeshuri baje kwibaruza ku karere ka Ngororero tariki 17/12/2012 hari abagenda kilometero 70 ngo bagere ku karere.
Muri aba banyeshuri baje kwibaruza ku karere ka Ngororero tariki 17/12/2012 hari abagenda kilometero 70 ngo bagere ku karere.

Icyakora hari n’abavuga ko kuba bikorerwa ku rwego rw’akarere bituma hatabamo amanyanga bavuga ko akorerwa ku nzego zo hasi, bityo bikaba bituma abakwiye ubufasha aribo babuhabwa, bakaba bahitamo gukora urugendo rurerure ariko bagahabwa ubufasha nta marangamutima ajemo.

Nubwo tutabashije kubona umukozi ushinzwe gukurikirana icyo gikorwa kubera akazi kenshi yari afite, bigaragara ko hari abanyeshuri bakora urugendo rw’ibirometero birenga 70 kandi bagomba no gusubirayo.

Buri mwaka, Global Fund ikora urutonde rushyashya rw’abanyeshuri yishyurira amafaranga y’ishuli kuko hari abashyashya baba barasabye ubufasha ndetse hakaba n’abafashwaga baba barashoje amashuri yabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka