Ngoma: Intore yakoze laboratoire nk’igisubizo mu bigo bitaragira ubushobozi

Phelicien ukomoka mu murenge wa Murama, akarere ka Ngoma yakoze ibikoresho byifashishwa muri laboratoire ya physics akoresheje ibiti mu rwego rwo gushaka ibisubizo no kungera ireme ry’ubumenyi ritangirwa muri 12 YBE.

Ibikoresho iyi ntore yakoze ubwo yari ku rugerero birimo microscope, yakoze akoresheje imbaho, ndetse n’ibindi bikoresho byinshi bikoreshwa muri laboratoire ya physics.

Iyi ntore yari ku rugerero yigisha ivuga ko yabonaga kwigisha isomo rya physics nta bikoresho abana bareberaho ngo barusheho gusobanukirwa byari gutuma badasobanukirwa neza ibyo yigishaga.

Nk’uko intero yabo (intore) yavugaga ngo “intore ntiganya ishaka igisubizo” uyu musore ukiri muto urangije mu ishami rya physics (ubugenge) mu kigo cya Nyagatare, yavuze ko yabonye yakwifashisha udukoresho duke twa kizungu ubundi agaheraho agakora ibindi bikomeye akoresheje utubaho.

Phelicien n'ibikoresho bye bya labo ya phisics yerekana ibikoresho yakoze yifashisha kwigisha.
Phelicien n’ibikoresho bye bya labo ya phisics yerekana ibikoresho yakoze yifashisha kwigisha.

Yagize ati “Mugukora microscope nifashishije gusa ikitwa lenzi, naho ibindi byo nkoresha ni ibikoresho nibarije mu mbaho z’igiti, kandi ntibyampenze kuko natiraga iranda mu babaji n’urukero nkabikora. Narahinyuje nsanga imibare mbona ari nkiyo muri labo”.

Uyu mwana ubwo yagaragazaga ibi bisubizo yishakiye nk’intore, hari mu munsi wo gusoza itorero ku mugaragaro , umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yashimye cyane uyu muhungu maze amuha rendez-vous special mu biro bye ngo bagire ibyo baganira ku kumuteza imbere no gufasha ibigo bicyiyubaka kubona ibikoresho.

Kugera ubu uyu mwana ubwo yasozaga urugerero yari ariho yari akiri umushomeri, gusa we ngo kubera ubukene yigaga azi no kubaka bityo ngo abuze akazi nibyo yakongera kwikorera. Ikindi nuko uyu mwana avuga ko no mu ishuri atarenzaga umwanya wa mbere aho yigaga.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma arebera muri microscope yakozwe n'intore yo mu karere ayobora.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma arebera muri microscope yakozwe n’intore yo mu karere ayobora.

Ibigo byo muri 9 YBE no muri 12YBE, ndetse n’ibindi bikiyubaka usanga nta bikoresho bihagije byo muri laboratoire baba bafite kuko bihenze, bigaragara ko iyi ntore ifashijwe ndetse nibyo yakoze bigasuzumwa ko ari bizima koko byafasha mu ireme ry’uburezi ritangirwa mu bigo bitariyubaka mu bushobozi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka