Ngoma: Abatishoboye barangiza kwiga imyuga bahangayikishijwe no kutabona igishoro

Hari imishinga cyangwa amatorero afasha abatishoboye kwiga imyuga ngo bikure mu bukene ariko hari ikibazo ku barangiza kwiga bakabura ibikoresho bityo ntibagire icyo bunguka.

Ubwo urubyiruko 21 rwarangizaga kwiga kudoda ku cyicaro cy’itorero Inkuru Nziza i Kibungo, bamwe mu batishoboye batangaje ko nubwo baharangije bagifite imbogamizi.

Uwitwa Musabyimana Marie Olive atangaza ko yishimiye cyane ko yafashijwe kwiga ariko ngo afite impungenge ko ubumenyi yahawe bushobora kumupfira ubusa mu gihe abuze igishoro kuko nta bushobozi bwo kubona imashini ngo akore ibyo yize.

Yagize ati “Nk’ubu nshobora kumara imyaka ibiri cyangwa irenze kuko numva ubushobozi bwo kugura imashini y’ibihumbi 60 ntabuteganya vuba. Tuba tutishoboye rwose byaba byiza izi nyigisho zigiye zijyana n’ibikoresho.”

Bamwe mu barangije kwiga kudoda babifashijwemo n'itorero Inkuru Nziza n'Umwongerezakazi witwa Chrisi.
Bamwe mu barangije kwiga kudoda babifashijwemo n’itorero Inkuru Nziza n’Umwongerezakazi witwa Chrisi.

Umuhuzabikorwa muri Vocational Training Center akaba na Pasteur Regional w’itorero Inkuru Nziza, Ntirushwamaboko Jean Nepo, yasobanuye ko batabona ubushobozi bwo gufasha abarabgije kwiga.

Yagize ati “Iri ni ishuri, kandi iyo umuntu arangije mu ishuri ajya hanze. Kuko tuzi ko aba bantu batishoboye twabagiriye inama yo kwishyira hamwe bakajya bakodesha kuko ziboneka kuri make. Tuzakora n’ubuvugizi”.

Abanyeshuri barangije muri iri shuri barimo abaturuka mu madini atandukanye ngo kuko nubwo byateguwe n’itorero Inkuru Nziza badaheza ndetse n’abayisiramu nabo baraza bakakirwa.

Iki gikorwa bagifashijwemo n’Umwongerezakazi witwa Chrisi nawe washimiye aba banyeshuri ubuhanga bagaragaje mu mezi atandatu bamaze biga kudoda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka