Ngo hakwiye impinduka mu ikorwa ry’Urugerero kugira ngo ruzarusheho kunozwa

Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije ikiciro cya mbere cy’urugerero batangaza ko bishimira kuba baragiye ku Rugerero ariko bakavuga ko hari ibikwiye guhinduka kugira ngo abazakora urugerero mu gihe kizaza bazarukore uko bikwiye.

Abo banyeshuri batangaje ibyo tariki ya 28/06/2013 ubwo bahabwaga “certificate” zihamya ko ibyari biteganyijwe mu kiciro cya mbere cy’Urugerero babikoze neza.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigali Today bavuga ko bimwe mu bikwiye guhinduka mu ikorwa ry’Urugerero ari iminsi rukorerwaho kuko ngo bakora iminsi myinshi mu cyumweru; nk’uko Tuyisenge Théogène abisobanura.

Agira ati “…bagabanyiriza intore iminsi yo gukora, bakagira mike mu cyumweru, kugira ngo za ntore zijye zibona umunsi wo kuruhuka zirusheho gukusanya ingufu kugira ngo iminsi ikurikiraho ziyikore neza.”

Abarangije icyiciro cya mbere cy'Urugerero bavuga ko iminsi yo gukora Urugerero yagabanwa.
Abarangije icyiciro cya mbere cy’Urugerero bavuga ko iminsi yo gukora Urugerero yagabanwa.

Indi ntore yitwa Nyiranduhura Fifi yongeraho ko iminsi yo gukorera Urugerero igabanutse byatuma n’ababyeyi bohereza umwana wabo ku Rugerero bishimye kandi n’abanyeshuri nabo bakabasha kubona umwanya wo gukora ibiraka.

Agira ati “Ikintu nabona kizagaragara neza ni uko bazagabanya iminsi yo gukora bigatuma n’umubyeyi arekura umwana n’umutima mwiza, umwana nawe akishakira isabune, akabasha no gukorera n’umubyeyi we, kuburyo ajya no gukora n’ahandi n’umubyeyi we akumva ko ari gufasha igihugu…”.

Abo banyeshuri barangije ikiciro cya mbere cy’Urugerero bavuga ko bakoraga Urugerero hafi iminsi yose igize icyumweru.

Hakwiye kubaho amashimwe

Dusingizimana Emmanuel we avuga ko mu itorero ryo ku Rugerero hakwiye kongerwa mo gahunda yo gushima abitwaye neza ndetse no kugaya abitwaye nabi. Ngo ibyo byatuma abari ku Rugerero bakorana ishyaka birushijeho.

Akomeza avuga ko kandi abakora Urugerero bakwiye guhabwa ibibaranga, nk’amakarita cyangwa impuzankano (uniformes) kugira ngo aho bazajya bajya hose bazajye babamenya.

Dusingizimana avuga ko hari aho bajyaga kubarura abaturage rimwe na rimwe abo baturage bakabanza kubagora kubakira bavuga ko batabazi ngo kuko nta byangombwa babaga bafite bigaragaza icyo bakora.

Abarangije icyiciro cya mbere cy'Urugerero bahawe Certificat.
Abarangije icyiciro cya mbere cy’Urugerero bahawe Certificat.

Abanyeshuri barangje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 batangiye ku mugaragaro Urugerero tariki 22/01/2013. Mu gice cya mbere cy’urwo Rugorero bakoreye ubushake, mu tugari twabo, ibikorwa bitandukanye bifitiye u Rwanda akamaro, birimo gufasha abatishoboye, kubarura abaturage, gutanga ubukangurambaga butandukanye n’ibindi.

Igice cya kabiri cy’urugerero, kingana n’amezi atanu, bazagikora bari kuri za kaminuza cyangwa mu yandi mashuri makuru bazaba bigaho.

Itorero ryo ku Rugerero ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka