Ngo habonetse ubushobozi abafite ubumuga bakwiga imyuga

Furere Kizito Misago uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara ruherereye mu karere ka Huye, avuga ko babonye ubushobozi bakwigisha imyuga kuko ari yo yagirira akamaro kurushaho abafite ubumuga, iri shuri ryitaho ku buryo bw’umwihariko.

Ubu guhera mu mwaka wa kane batanga amasomo ya MCB (imibare, ubutabire n’ibinyabuzima) ndetse na MEC (imibare, ubukungu na mudasobwa). Furere Kizito yagize ati « mu mashami twigisha harimo imibare, ubutabire n’ibinyabuzima. Ariko se, aba bana nibarangiza bazakora iki ?»

Ubundi, ngo mbere iki kigo cyigishaga laboratwari, ariko iri shami ntirikiriho mu mashuri yisumbuye, ahubwo barifite nka A1. Abiga muri iyi porogaramu bariha miliyoni n’ibihumbi 500 habariwemo n’icumbi ndetse no kumutunga. Uyu muyobozi rero ati « ayo mafaranga twibaza niba aba bana bazabasha kuyabona».

Nta mugayo kandi, n’abo bafite biga mu mashuri yisumbuye, akenshi baba baturuka mu miryango itishoboye, ku buryo batanabasha kuriha amafaranga y’ishuri. Yemwe n’ababyeyi bafite ubushobozi, hari abatariha. Uyu muyobozi rero ntabona ukuntu uwananiwe kuriha ibihumbi mirongo itatu na, ubundi basaba ababyeyi, azabasha kuriha amamiriyoni.

Bamwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw'amashuri rwa Gataragara mu masomo.
Bamwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gataragara mu masomo.

Izindi mpungenge za Furere Kizito, ni uko n’amashuri ariho y’imyuga agenda ashingwa, ahanini aba adafite ibikoresho byo korohereza abafite ubumuga, cyangwa ugasanga abahiga biga bataha, « nyamara ufite ubumuga yari akwiye kwiga aba ku kigo kuko gutaha kuri kilometero cyangwa ku bilometero nka 2 k’ufite ubumuga, usanga ari ikibazo».

Na none kandi, ngo n’aho biga baba mu kigo, usanga imyuga bigisha itajyanye n’abafite ubumuga. Furere Kizito ati « Urugero kuri EAV Kabutare. Ese umwana udafite amaguru azambara botte ajye mu murima ? Hari amashuri y’imyuga yigisha ububaji. Udafite amaboko azafata iranda ate ? Hari aho bigisha kubaka. Udafite amaguru azurira ate ? »

Ubudozi, kiné-masseur, ICT, ibaruramurungo… ni amasomo ajyanye n’abafite ubumuga

Mu myuga yafasha abafite ubumuga rero, ngo harimo ubudozi. Furere anavuga ko iri shami bari barifite i Gatagara, ariko ko baje kubihagarika kubera ubushobozi bukeya : ngo babonaga ntacyo bimaze kwigisha umwana kudoda ntumubonere ibikoresho byo kwifashisha ngo yibesheho.

Abasenateri bo muri komisiyo y'imibereho myiza bagendereye G.S Gatagara.
Abasenateri bo muri komisiyo y’imibereho myiza bagendereye G.S Gatagara.

I Gatagara kandi ngo bigishaga Kiné-masseur ku batabona, mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri. Ababyize ubu ngo babonye akazi kandi bibeshejeho. Gusa ntibakibyigisha.

Furere Kizito rero atekereza ko iriya myuga bigishaga, ndetse n’ibaruramutungo, ikoranabuhanga (informatique) ndetse no gufotora (photographie) hifashishijwe ikoranabuhanga, … ari yo masomo yagenerwa abafite ubumuga kandi akabagirira akamaro.

Yunzemo ati « gushyiraho aya mashami twe ku bwacu ntitwabyishoboza kuko bisaba ubushobozi bwatubashisha kubaka, kubona abarimu, … Ntibyoroshye. Icyakora dufatanyije na Minisiteri y’uburezi ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, byashoboka ».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka