Mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rutagihura n’ikibazo cy’aba enjeniyeri

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iremeza ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rutagihura n’ikibazo cy’aba enjeniyeri mu bijyanye n’ubutaka, kuko buri mwaka hagenda habaneka abantu 20 bahugurwa mu bijyanye n’iyi gahunda.

Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’icyumweru arebana n’ibibazo byo gupima ubutaka hagaragazwa amakarita ajyanye n’ahantu muri gahunda yishwe Geographic Information Systems “GIS”, yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012.

Munyeshyaka yanasabye inzego z’ibanze ko zigomba kubyaza aba banyeshuri umusaruro, kuko ubundi zajyaga zikoresha abantu babatwara amafaranga menshi. Naho abanyeshuri bahuguwe biyemeza gukemura bimwe mu bibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka bikigaragara iwabo.

Abanyeshuri 20 bashoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi.
Abanyeshuri 20 bashoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi.

Joselyne Uwitonze, umunyeshuri mu rwunjye rw’amashuri rwa Rulindo, yavuze ko nyuma yaya mahugurwa agiye gufasha umurenge atuyemo wa Kimironko, mu gukemura ibibazo birebana n’ubutaka.

Abanyeshuri bagera kuri 20 nibo bashoboye gukurikirana aya mahugurwa baturutse hirya no hino mu gihugu, aho bigishijwe kuba bashobora gukoresha ibyuma bipima ubutaka hagaragazwa icyintu gishobora kuba cyabukorerwaho, banashobora kugaragaza ikarita y’ahantu.

Iyi gahunda ikaba itegurwa na MINALOC, MINEDUC k’ubufatanye bw’umuryango w’Abadege witwa esri Rwanda aho bakira abanyeshuri 20 binyuze mu marushanwa bagahabwa ubu bumenyi.

Abagera ku 100 nibo bamaze guhabwa aya mahugurwa, ariko iki gikorwa kikazajya gikorwa buri mwaka.

Aba banyeshuri bitabiriya aya mahugurwa, bashoboye gukora ibintu byinshi birebana n’ubutaka harimo nko kugaragaza ikarita “map” y’umudugudu wa Gisharara mu murenge wa Rusororo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka