Minisitiri w’Uburezi arakangurira abashoramari kubaka amacumbi hafi y’amashuri makuru

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, arakangurira abashoramari gushora imari mu kubaka amacumbi hafi y’amashuri makuru na kaminuza, aya mashuri agifite ikibazo cy’amacumbi y’abanyeshuri.

Ubwo yasuraga ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE-Busogo, kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, Minisitiri Biruta yagaragarijwe ko kimwe mu bibazo bikomereye iri shuri ari ibura ry’amacumbi y’abanyeshuri.

Minisitiri Biruta yagize ati: “twagiye inama ko twafatanya mu gukangurira abikorera mugushora imari mu kubaka amacumbi y’abanyeshuri hafi y’amashuri makuru, kuko ni ibintu byagirira akamaro abanyeshuri ndetse n’abashoramari bakabikuramo inyungu”.

Dr Uwamwiza Laetitia, umuyobozi w’agateganyo wa ISAE-Busogo, yagaragaje ko bimwe mu bibazo bikomereye iri shuri harimo ibura ry’inyubako zihagije, haba iz’amashuri ndetse n’amacumbi y’abanyeshuri.

Yagize ati: “Amacumbi ahari ni ayubatswe igihe ISAE yari ifite abanyeshuri 400 nonese ubu dufite abarenga 2500”.

Minisitiri Biruta yerekwa bimwe mu bikorerwa muri ISAE-Busogo.
Minisitiri Biruta yerekwa bimwe mu bikorerwa muri ISAE-Busogo.

Yavuze kandi ko banejejwe n’inama minisitiri yabagiriye, aho yabasabye gukorera hamwe, buri wese agatanga umusanzu we atizigamye, hagamijwe guteza imbere ishuri ndetse n’ireme ry’uburezi butangirwa muri iryo shuri.

Bimwe mu bibazo minisitiri Biruta yagejejweho n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi ba ISAE-Busogo, ni ibijyanye n’abarimu bake, inyubako nke, umubare w’abakozi ukiri muke; byinshi muri ibi bibazo bigaragara no mu yandi mashuri makuru yo mu gihugu.

Ku kibazo kijyanye n’abanyeshuri baza kwiga iby’ubuhinzi, nyamara ntibamenye niba bazakomeza mu kiciro cya kabiri cyangwa bajya gushaka imirimo, bakabimenya ari uko barangije ikiciro cya mbere, minisitiri Biruta yavuze ko bikwiye ko umunyeshuri atangira azi neza aho azarangiriza amasomo ye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka