Kuregeza ipantalo biregeza n’ubwenge - Dr. Harebamungu

Avuga ko kuregeza ipantalo biregeza n’ubwenge, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Harebamungu Mathias, yabwiraga abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bateraniye kuri katederari ya Butare, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’uburezi gaturika.

Harebamungu yateruye agira ati « igihe abana bakoraga defilé (akarasisi ndlr) imbere yacu, hari ibyo nagiye ndeba. Aho umwana yambara ipantaro akayigeza mu nsi y’aho yagombye gukenyerera. Biriya nagira ngo mbabwire ko atari umuco».

Yakomeje avuga ko abibwira ko kwambara kuriya ari ukwambara gisitari (stars) bibeshya kuko ngo byaturutse ku bagororwa bo mu gihugu cya Amerika. Na bo ngo babiterwaga no kuba amapantaro babaga babahaye atabakwiraga, ni uko bakayareka akagenda aregarega.

Maze agira ati « abana bacu rero, cyane cyane ab’abahungu, nibareke kwigira abanyururu cyangwa abagororwa, kuko igihugu kirabakunda, kandi gikeneye kubarera».

Minisitiri yunzemo ati «Uko buriya uriya mwana rimwe na rimwe akenyera, buriya no mu bwonko bwe ni ko biba bimeze. Burya n’ubwonko buba budegadega, buba bucagase, buba bwenda kugwa.

Uriya mwana ubigenza kuriya, buriya no mu ishuri ni ko aba ameze. Asubiza igicagate, asubiza adegadega, asubiza atazi aho yerekeza, asubiza yabuze iyo ava n’iyo ajya, atabizi».

Na none kandi, ngo umwana wambara ipantaro ayiregeje, iyo yicaye ku meza kumwe n’abandi, yiha ikirunga, akibagirwa ko hari na bagenzi be bandi bakeneye kurya.

«Umwana ukora kuriya, ejo hazaza he, buriya aba ahahemukira. Ndashaka rero abana bafite icyerekezo, ariko n’ababarera, baba ababyeyi n’abarezi babigiremo uruhare».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ndasubiza uwatanze igitekerezo mbere mvuga ngo kwambara kuriya ni umwanda wibitaaka. na perezida yarabivuze mu nama y’urubyiruko rurangije amashhuli yisumbuye20012 ko hariya ariho n’ubwenge buba buri. so ntakosa minister yakoze mukuvuga kuriya.

nyabyenda moise yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

Dr Habamungu, igitekerezo cyanyu ni cyo, urubyiruko rugomba kwiyubaha muri byose. Ariko na none, raisonement mwakoze ntihwitse pe. Umuntu w’umu docteur, nubwo ntazi icyo doctorat yanyu irimo, ni gute ugereranya ubwenge bw’umuntu naho yambariye ipantaro. Uko ni uguhubuka cyane. Umwana w’ingimbi ashobora kuba azi ubwenge mw’ishuri ariko akumva ashaka no kugendana nibigezweho. Aho kumucyaha cyane, umugira inama ukamwereka ko hari ukundi ashobora kwihesha agaciro atambaye ubusa.

Ngo "umwana wambara ipantaro ayiregeje, iyo yicaye ku meza kumwe n’abandi, yiha ikirunga, akibagirwa ko hari na bagenzi be bandi bakeneye kurya". Dr Habamungu, ubwo ibi wabisobanura ute? Niba aribyo, muri uniforme bajye bategeka abanyeshuri kwizira umukandara munda kugirango bakunde barye bike bose bibakwire. Ni akumiro gusa. Ntago umuntu arya byinshi kubera aho yambariye ipantaro.

Muri rusange nabagira inama zo kujya muhanura urubyiruko mwibuka ko namwe mwigeze kuba bato maze mukagerageza gushaka imvugo ibahuza n’urwo rubyiruko mushaka guhanura, naho ubundi babaseka cyane kandi bakarushaho gutsikamira kubyo bakora. Murakoze.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

NDABASHUHUJE CYANE NDI KARONG I GUSA MBONA URUBYIRUKO RWIYIMINSI HARABAZI ICYOBAK ORA KDI BAKATAJE MUTERAMBERE BUT NKIYU MUKOBWA ABYAYE UMWANA AKAMUJUGUNYA BURIYA ABAYARAYITWAYE ATABISHAKA?BAKOB WA MWISUBIREHO MWIHE AGACIRO TWUBAKE URWTUBYAYE TWITEZ’IMBERE

USENGIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

ni byiza birashimishije kuba umuyobozi yabibonye niba dushaka urubyiruko rusobanutse biriya bintu biragayitse kandi adolescence si ukwambara kuriya ahubwo bigomba guhagurukirwa n’abayobozi b’ibigo

provi yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Yes, rwose abana nibareke kwigana ibitanogeye, kuko usanga nabana babikora ( kuregeza) usanga no kumashuri ndetse no murugo basuzugura. Ubwo se nibwo bugimbi, mujye mwegera abakuru ntabwo kugira uburere bibuza kugimbuka. Bityo ni dutoze abana kwigana ibyiza. Murakoze.

Felix yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Igiti kigororwa kikiri gito. Kuregeza kuregeza ni umuco ukomoka hehe ? Rubyiruko mwigane ibyiza by’amahanga ibibi mubireke.

ANACLET yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Hariya Harebamungu nawe yarengereye kabisa, azakura hehe abana bakura batabaye ingimbi n’abangavu? Dolesance ibaho kandi nawe yayinyuzemo. Uwamubaza igihe yagendaga k’umutumba ikabutura ye igacika yumvaga azaba umugabo wambaye igoti? Tuva kure

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka