Ku myaka 47 yasubiye mu ishuri ngo yongere ubumenyi afite mu mwuga w’ubutetsi

Uwase Uhoraningoga Christine bakunze kwita Bigudi, wari usanzwe ukora restora, yasubiye mu ishuri ku myaka 47, kugira ngo agire ubumenyi buhagije mu mwuga w’ubutetsi.

Uyu mudamu utuye ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, yiga mu ishuri ryitwa New Hope Technical Institute ryo mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali. Akaba yiga mu ishami ry’ubutetsi.

Uwase atangaza ko uwo mwuga wo guteka yari asanzwe awukora kuko ari we washinze resitora ya mbere ku Ruyenzi. Yabonye abandi batangiye kuhakorera uwo mwuga ari benshi, ahitamo kujya mu ishuri gushaka ubumenyi bwisumbuyeho, maze azagaruke afite icyo abarusha.

Ahamya ko ubumenyi azakura mu ishuri buzamufasha guhangana ku isoko ry’umurimo arushaho gutanga serivisi nziza.

Uwase Uhoraningoga Christine.
Uwase Uhoraningoga Christine.

Uyu mubyeyi wibana akaba afite abana 5 na bo biga, twamubajije uburyo abasha kubona ibikenerwa ku ishuri rye n’ibyo abana be, maze adutangariza ko yabanje gukora yiteganyiriza ku buryo nta kibazo agira cy’amafaranga y’urugendo n’ay’ishuri.

Amasomo yiga azamara umwaka umwe, hakiyongeraho n’amezi 2 yo kwimenyereza. Bakaba bishyura amafaranga ibihumbi 60 ku gihembwe. Kuri ubu ari mu gihembwe cya gatatu aricyo cya nyuma. Ngo narangiza amasomo yiteguye kongera gukora umushinga wa resitora.

Uwase yari yarize agarukira mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Nk’uko abitangaza, ubumenyi afite mu mwuga wo guteka ni bwo shingiro rye ryo guhanga umurimo unoze kandi ngo arifuza ko n’abandi bakora restora bajya kwihugura kuko hari igihe batanga serivisi mbi kubera ukutamenya.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

courage Imana ibigufashemo,ubundi urwanda rukeneye abantu nkamwe mutitinya mugira ishyaka ryogukunda umurimo.

uwaje yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka