Kirehe: Abarimu bafitiwe ibirarane bakoze inama n’ubuyobozi bw’akarere

Kuri uyu wa 02/07/2013, mu karere ka Kirehe hateraniye inama yo kwiga ku mikorere n’imikoranire hagati y’abarimu n’ubuyobozi bw’akarere aho bareberaga hamwe uburyo abarimu bafitiwe ibirarane babibona.

Bamwe mu barimu bavuga ko bakeneye amafaranga yabo kuko biri mu byabafasha mu kazi kabo kuko iyo umuntu yakoze ntahembwe usanga akora akazi ariko atameze neza kuko nta faranga aba afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Tihabyona Jean de Dieu, yijeje abarimu ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’ibirarane asaba ababa bataruzuza ibyangombwa bisabwa ko babikora vuba kugira ngo babafashe kwishyurwa mu buryo nyabwo.

Abarimu bafitiwe ibirarane mu nama n'ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe.
Abarimu bafitiwe ibirarane mu nama n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe.

Tihabyona yibukije abarimu bari bitabiriye inama ko guhabwa serivise no kuyitanga ari uburengenzira bw’ubikeneye bityo abibutsa ko kuza gushaka ibyangombwa kugira ngo buzuze dosiye zabo kugira ngo bahabwe amafaranga y’ibirarane byabo ko ari ngombwa.

Yakomeje abasaba kwitabira akazi ku gihe kandi bagashaka uburyo bazamura ireme ry’uburezi, abarezi kandi muri iyi nama bibukijwe ko isuku ari ngombwa ku bigo by’amashuri bayoboye.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo hamwe n’abarimu bafitiwe ibirarane. Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize hari abarimu bari babonye amafaranga y’ibirarane byabo ariko abandi ntibayabone kubera dosiye zabo hari ibyabaga bikiburamo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka