Karongi: Abasoje Itorero barasabwa gukomeza kuba intore ku rugerero

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Isumbingabo Emma Françoise, yasabye abanyeshuli barangije Itorero mu karere ka Karongi gukomeza kurangwa n’ubutore ku rugerero kuko ari nayo ntego nyamukuru y’Itorero.

Isumbingabo yabisabye inkumi n’abasore 871 basoje itorero ryaberaga mu karere ka Karongi, ku ishuli ryisumbuye rya TTC Rubengera. Yababwiye ko nubwo barangije Itorero, bagomba kumenya ko akazi kabategereje imbere ari ko kenshi kuko bagomba kujya gushyira mu bikorwa ibyo bamaze ibyumweru bisaga bibili bigishwa.

Ibi bakazabikora baharanira gukomeza kuba Intore ku rugerero. Isumbingabo ni byo yabamenyesheje agira ati: «Muri uyu mwaka ugiye kuza hagiye kubaho ubwitange.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n'Amazi, Isumbingabo Emma Françoise, aha morale intore zisoje Itorero.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Isumbingabo Emma Françoise, aha morale intore zisoje Itorero.

Nyuma y’uko amanota yanyu azaba amaze kuza, muzamara umwaka wose mwicaye mbere yo kujya muri za kaminuza – ndavuga abazajya muri kaminuza za Leta – Ni yo mpamvu rero Leta ibategerejeho kuzajya hirya no hino aho muturuka mugafasha ubuyobozi bw’ibanze mukora ibikorwa by’intore».

Intore yari ikuriye izindi mu itorero akaba na doyen w’abanyeshuli barangije umwaka wa gatandatu muri TTC Rubengera yashimye by’umwihariko gahunda y’Itorero muri aya magambo: Ntitwabura gushima Leta yacu yadushyiriyeho iyi gahunda kugira ngo tubashe gukorera igihugu cyacu tugiteza imbere nk’uko twaraye tubihize mu ijoro ryakeye ».

Bimwe mu bikorwa bahigiye harimo gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze mu gutuza abantu mu midugudu, cyane cyane abatuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza ; nk’uko intore yarikuriye izindi yabisobanuye.

Col. Ngarambe David uyobora brigade ya 204, yashimye abanyeshuli bamubwiye ko biteguye no kuba bajya mu ngabo z'igihugu.
Col. Ngarambe David uyobora brigade ya 204, yashimye abanyeshuli bamubwiye ko biteguye no kuba bajya mu ngabo z’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yashimye Intore z’abanyeshuli ba Karongi ko zaranzwe n’ikinyabupfura mu gihe cyose bamaze mu itorero.

Kayumba ati: Mu ntore zose dufite hano muri Karongi kuri site ya Rubengera na Birambo ni 1340, ariko bose basoje Itorero nta kibazo kibayeho. Ntawe bakubitiye imihini mu kabari, nta wafatiwe mu bujura, nta n’izindi ngeso mbi zabagaragayeho».

Itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu karere ka Karongi ryitabiriwe n’abasore 441 n’inkumi 430 baturutse mu mirenge irindwi, indi mirenge itanu yitabiriye itorero ryabereye mu murenge wa Birambo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka