Kamonyi: Abarimu 300 bashoje amahugurwa kuri gahunda y’uburezi budaheza

Abarimu 300 bigisha ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Kamonyi, basoje amahugurwa kuri gahunda y’uburezi budaheza. Abo barimu bavuga ko inyigisho bahawe zabongereye ubumenyi ku kwita ku bana bafite ubumuga.

Aya mahugurwa abarimu bamazemo iminsi itanu, bayashoje tariki 03/01/2013. Akaba yari agamije guha abarimu basanzwe mu mwuga, ubumenyi ku myigishirize y’abana bakeneye gukurikiranwa by’umwihariko.

Dr Kalisa Evariste, umwarimu mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), akaba ari na we ukuriye gahunda yo gufasha abanyeshuri bakenera ubufasha bwihariye, atangaza ko mu burezi budaheza, umwarimu agomba guhindura uburyo bw’imyigishirize hitawe ku bikenewe kugira ngo n’abana bakeneye ibidasanzwe, bakurikire.

Atanga urugero rw’ishuri ryigwamo n’umwana ugendera mu kagare, cyangwa ukeneye kwandikisha ibindi bice by’umubiri bitari intoki. Ngo umwana nk’uwo azakenera kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.

Abarimu bahuguwe ku burezi budaheza.
Abarimu bahuguwe ku burezi budaheza.

Abo barimu bigishijwe uburyo bwo gutegura imfashanyigisho mu bikoresho biboneka hafi ya bo; nk’ibishyimbo, umuceli, amasaka, imifuniko y’amacupa, n’ibindi zo gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, abatabona ndetse n’abatumva. Abo rero ngo baba bakeneye gukoresha ibyiyumviro bya bo byose ngo bumve icyo mwarimu ashaka kubabwira.

Abakurikiye amahugurwa batangaza ko bungutse byinshi bizabafasha gukurikirana abafite ubumuga biga ku bigo bya bo. Uwingabiye Clessance wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga avuga ko bajyaga bahura n’imbogamizi zo kwita ku mwana ufite ubumuga bwo kutumva wiga ku kigo cya bo.

Uwingabiye akomeza avuga ko kwigisha uwo mwana byatumaga badaha abandi bana icyandikwa ngo uwo mwana adasigara. Nyuma y’amahugurwa bamenye ubundi buryo bakurikirana uwo mwana batabangamiye abandi. Ngo bashobora nko kujya bamwitaho mu gihe cyihariye (extra time).

Mu bigo bisanganywe gahunda y’uburezi budaheza, imyigire y’abana bafite ubumuga yaramenyerewe.

Abahuguwe bahawe certificates.
Abahuguwe bahawe certificates.

Umubikira Mukarubayiza Donatille, ukuriye ikigo CEFAPEK (Ikigo cy’amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi), cyita ku bafite ubumuga, atanga ubuhamya bw’abana bagiye kwiga bagendera mu tugare cyangwa bahora bigunze, ariko aho bagereye mu ishuri, imibereho ya bo ikaba igenda neza.

Gahunda y’uburezi budaheza, yatangiye mu mwaka wa 2010, ku bufatanye n’ababyeyi b’abakorerabushake, ababyeyi b’abana bafite ubumuga bakanguriwe kubazana mu ishuri.

Ku ikubitiro mu karere ka Kamonyi hose, yatangiriye ku bigo 8 by’icyitegererezo ; ariko kuri ubu, ibigo byose byo mu karere byiteguye kubakira.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka